RFL
Kigali

Haracura iki nyuma y'uko Elon Musk washishikarije abandi kwihinduza igitsina atunguwe n’imfura ye y’umuhungu isaba kugirwa umukobwa?

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/06/2022 12:54
0


Umuhungu w’imfura wa Elon Musk, Xavier Musk, yujuje impapuro zo kwihinduza igitsina nyuma y'iminsi 3 amaze yujuje imyaka 18 imwemera gufata imyanzuro ku buzima bwe. Ikibazwa kuri ubu ni 'ese umuherwe wa mbere ku isi yabyakiriye gute' ko yagiye akomeza gushyigikira isi y'abakundana bahuje ibitsina no kwihinduza umubiri?.



Isi ya none usanga ahanini ishingiye ku myanzuro ifatwa n’itsinda rito ry’ibikomerezwa byo hejuru cyane by’abaherwe, abanyapolitike n’abanyamadini. Iyi myanzuro usanga itavugwaho rumwe mu mbere mu ngo n'abiganjemo rubanda giseseka, gusa usanga aba banyabubasha bo berekana ko bayakiranye yombi hagira n'ushaka kutagendera muri uwo mujyo agafashwa kubyumva byanze bikunze.

Muri iyo myanzuro harimo nk'iyo kwemeza amategeko y'uburenganzira bw'abakundana bahuje igitsina. Ibi n’ibintu byatangiye benshi batabyumva ariko ubona ko byamaze gusa nk’ibisanzwe binyuze mu bukangurambaga bukorwa mu nzira zitandukanye zirimo amafilimi, indirimbo, gutanga amafaranga n’ibindi.

Hari kandi n'ibyo kuba umuntu afite uburenganzira bwo guhindura umubiri we uko abishaka igihe abishakiye harimo no kwihinduza igitsina uwari umugabo akagirwa umugore n'uwari umugore bikagenda uko.

Ibi byose yaba ibyo kubana abantu bahuje igitsina no guhindura umubiri, ni ibintu ubona ko abantu batumva neza kandi benshi barimo n’abayobozi b’ibihugu naza Guverinoma bamwe ugasanga babishyigikira, bimwe bya mbuze uko ngira kuko akenshi biba bidahuza n'ukwemera kwabo.

Mu bavuga rikijyana bakomeye bakomeje kugenda berekana ko bahamanya n’umutima wabo kandi bashyigikiye ibi byose barimo Elon Musk umuherwe wa mbere ku Isi.

Kuri ubu hategerejwe icyo avuga ku mwanzuro w’umuhungu we Xavier ari nayo mfura mu bariho kuko uwari kuba ari imfura ari Nevada witabye Imana amaze iminsi 10 kubera uburwayi.

Umwanzuro wa Xavier Musk ushobora kuza gutera kwicuza Elon Musk n'ibyo yakoreye byose dore ko ababyeyi bakorera abana babo, ugasanga ibyo batunze babiraga abana babo bakuru ngo bazabiyobore mu murongo mwiza bigakomeza gutyo.

Gusa ushobora no kuba umwanzuro ugaragaza neza ko Elon Musk ahagaze neza ku ijambo rye ko umuntu afite kwemererwa gufata umwanzuro ku buzima bwe igihe abishakiye n'uko abishaka.

Ubusanzwe Xavier Musk ni umunyamerika wamamaye cyane kubera kuba umuhungu w’umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk. Yabonye izuba kuwa 15 Mata 2004. Yujuje impapuro zo guhinduza amazina n’igitsina kuwa 18 Mata 2004. Nyina umubyara yitwa Justin Wilson.

Ni we muhungu mukuru wa Elon Musk, akaba yaravukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho yabaye igihe kirekire nubwo yanabaye mu bihugu birimo nka Canada iri no mu bihugu bitatu se Elon Musk afitiye ubwenegihugu bwiyongera kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Afurika y'Epfo.

Uretse kuba se Elon Musk ari umushabitsi n’umuhanga mu bya siyansi, nyina wa Xavier na we si agafu k’imvugwa rimwe mu bijyanye n’isi y’iby'ubwenge kuko ari umwanditsi ukomoka mu gihugu cya Canada mu gace ka Peterborough muri Ontario.

Xavier Musk afite impanga ye yitwa Griffin Musk akagira n’abandi bavandimwe bavukana kuri nyina na se barimo Saxon Musk, Kai Musk, Damian Musk. Afite kandi abo bavukana kuri se gusa barimo X na Y ari nawe mukobwa wavutse mu bana ba Elon Musk. Hari kandi na mukuru we witabye Imana wakabaye ari we mfura witwaga Nevada Alexandera Musk.

Xavier Musk yize mu ishuri rya Ad Astra aho yiganye n’umubandimwe we. Ni mu kigo kigenga cyashinzwe na se Elon Musk. Nta nkuru y’urukundo rwa Xavier izwi, nta nubwo akoresha imbuga nkoranyambaga kuko intumbero ye ari ubushabitsi n’amasomo.

Kuva Justine na Elon batandukana mu buryo budasobanutse, Xavier n’abavandimwe be bahise bajya kubana na nyina ariko akajya akunda kujya gusura no gukorana na se bya hafi kimwe n'abo bavukana aho bagiye basohokana mu birori binyuranye n’izindi ngendo zirimo iz'akazi n’ibiruhuko. Xavier kandi ni we mwuzukuru mukuru wa Maye na Errol Musk.

Hategerehwe kumva icyo Elon Musk akora cyangwa avuga ku mwanzuro w'imfura ye

Xavier ni we mukuru mu bana ba Elon uko ari 7

Ntacyo Elon Musk aratangaza ku makuru yatigishije isi ya Xavier Musk







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND