RFL
Kigali

Perezida Joe Biden yakoze impanuka ubwo yari kwigare ari kumwe n'umugore we

Yanditswe na: Olivier Iradukunda
Taliki:18/06/2022 22:16
0


Kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo ni bwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yaguye ari ku igare hafi y'urugo rwe. Ni mu gihe yari amaze akanya gato ari gusuhuza abanyamakuru n'akanyamuneza kenshi ababaza uko baramutse.



Perezida yari hafi gusoza urugendo yarimo n’igare hamwe na madamu we, Dr Jill Biden. Iyi mpanuka yayikoreye Hafi y’ahazwi nka Rehoboth Beach. Ni mu gihe aba barimo bizihiza isabukuru y’imyaka 45 bamaze bemeranyijwe kubana.

Uyu mu Perezida w'imyaka 79 y'amavuko, yarimo agenda ariko agaragiwe n’abashinzwe kumurinda ariko mu buryo bw’ibanga. Gusa yarimo agenda ku muvuduko udakabije cyane. Mbere y’uko afata feri kugira ngo avugane n'imbaga yamwifurizaga umunsi mwiza yizihizaga yatunguranye amaze kwisanga hasi..

Dr Jill Biden yabonye ibibaye ku mugabo we ahita ahinduka ku buryo bwagaragariye buri wese. Biden atunguranye ubwo yananirwaga kuvana akaguru ku kirenge cy’igare yariho bituma abura amerekezo, igare ryitura hasi. Biden abajijwe niba ameze neza, yasubije ati: “Nta kibazo meze neza.” Abajijwe icyamuteye kugwa, l yavuze ko amano yafashwe mu kuma karinda amano kw’igare (Toe cages).

Biden wari wambaye inkweto z'ubururu bwijimye, n’agapira k’umukara, ikabutura ya navy y’umukara n'ingofero yera, yahagarutse afata igare rye. Ati: "Basore beza, tubonane."


Src: The Guardian





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND