Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko indege yagombaga kuzana abimukira 7 mu Rwanda batakije. Ibi byari ku mpamvu z’abatari bashyigikiye iyi gahunda bashyize igitutu ku Bwongereza. Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rutaguye mu kantu kuko impaka rwari ruziteguye kandi cyane.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yavuze ko n’ubwo bataje, uko byagenda byose amasezerano
yasinywe kandi agomba gushyirwa mu bikorwa hagati y’abayagiranye. Ariko n’ubwo
bimeze bityo, ntabwo bibuza abayashyiriweho by’umwihariko abimukira kuyarega kubera bimwe mu byo batayemeraho.
Ababigizemo uruhare
kugira ngo indege ireke kugenda bashingiye ko baramutse bayiretse ikaza batabona uko babihagarika kuko u Rwanda rutarebwa ahanini n’izi manza. Ahubwo
imanza zifitwe kuburanwa n’igihugu cy’u Bwongereza, kuko no mu busanzwe ari bwo
bwari bwaburanye imanza kandi bukazitsinda ubugira kabiri. Icyizere kiracyahari
ko n’ubwa gatatu bazatsinda urubanza, bakareka abimukira bakazanwa mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, yavuze ko ikindi kibiha imbaraga ari uko u Bwongereza butari mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Ibi bikaba byatanga
icyizere ko no kutemera cyangwa kudaha agaciro urukiko rwajuririwe nabyo
byemewe, ariko ntibwabikora kuko ibyo bari gukora nabo bari kurwana ku busugire
bw’igihugu cyabo, ndetse n’ubuzima bw’abimukira.
Ntabwo amasezerano
azakomeza aregwa, kuko bashobora no gusuzuma bagasanga amasezerano ntacyo
yarenzeho. Ibirego byatanzwe kandi ntabwo bireba abantu bose, kuko hari
n’abazashaka kujya mu Rwanda ku mpamvu z’imibereho yabo. Abo ntibarebwa
n’ibirego bo bazemererwa kujya mu Rwanda nta kabuza.
Ku birebana n’uko
urugendo rwa kabiri rwateguwe kandi rugiye kwihutishwa, nta kibazo kuko urugendo
rwaregewe ari urwa mbere atari urwa kabiri. Ibi rubishingira kuko imyiteguro
yose yarangiye, kandi nta tegeko na rimwe ribuza u Rwanda gufasha umuntu wese
ubabaye by’umwihariko aba bimukira, babayeho ubuzima bugoranye mu bihugu by’i Burayi.
Kugeza ubu amafaranga
yo kubafasha yaroherejwe, kandi yatangiye no gukoreshwaho hategurwa aho abazaza
bazakirirwa. Miliyoni zigera kuri 140 z’ama pound zaratanzwe, kugira ngo u Rwanda
rwitegure uko ruzakira aba bimukira. Ibi bikagaragara ko n’ubundi ubufasha
bwose bazabuhabwa ukurikije icyo umwimukira azaba akeneye.
Ikibazo cy’abimukira ni
kimwe mu bibazo by’ingutu, byatumye igihugu cy’u Bwongereza cyikura mu muryango
w’Ubumwe bw’Uburayi. Ariko si cyo kibazo kinini ahubwo ni uko bari no kurengera
ubuzima bw’aba bimukira kuko nko mu byumweru bibiri bishize, hamaze kurohama
abagera kuri 200 bashaka uko bajya mu bihugu by’Uburayi.
Aya masezerano rero aje
gukemura ibibazo ahanini bigirwa n’abimukira, bambuka bajya mu bihugu by’i Burayi mu buryo butemewe n’amategeko. Ibi bibazo harimo kubura ubuzima ndetse
no kugira ubuzima bubi bagira iyo babigezemo.
Biteganyijwe ko nyuma yo gusuzuma abimukira bazakomorerwa bakerekeza mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO