Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Bizimana Djihad ukinira ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ ikipe ya KMSK Deinze yo mu Bubiligi yakoze ubukwe n’umukunzi we Dalida Simbi nyuma y’igihe busubitswe na Covid-19.
Ubu bukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo
gusaba no gukwa wabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 12 Gicurasi
2022 ukaba warabereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gisozi kuri Heaven
Garden.
Ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi
2022 nibwo Djihad na Dalida bakoze indi mihango y’ubukwe yari isigaye, yabereye
mu Karere ka Rubavu.
Ubu bukwe bwabaye nyuma yo gusubikwa
kubera icyorezo cya Coronavirus.
Djihad na Simbi basezeranye kubana
akaramata nyuma y’imyaka 4 bari bamaze baryoherwa n’urukundo.
Tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo
imihango ya mbere y’ubu bukwe yabaye, ikaba yarabereye mu Bubiligi mu mujyi wa
Anvers bombi batuye, aho basezeranye mu idini ya Islam bizwi nka
"Nikkah".
Mu ntangiriro za Werurwe 2021 nibwo
Djihad Bizimana yateye ivi asaba umukunzi we Simbi kuzamubera umugore, nawe
arabyemera ahita anamwambika impeta.
Djihad Bizimana yasabye anakwa umukunzi we Dalida Simbi
Djihad na Dalida bashimiye umubyeyi
Djihad na Dalida basezeranye nyuma y'igihe bakundana
TANGA IGITECYEREZO