Kuri uyu wa Gatanu ni bwo umuherwe Elon Musk yatangaje ko abaye ahagaritse amasezerano yo kugura rumwe mu mbuga nkoranyambaga ruzwi nka Twitter, gusa nyuma yaje kwandika ko umushinga acyiwukomeje. Umubare wa 'Spam' (ubutumwa cyangwa ibikorwa bitemewe bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga n’inkuta mpimbano) biri kumuca intege.
Elon Musk wavukiye muri Africa akaba n'umwe mu banya-Africa bakoze amateka, ku munsi
wo kuw Gatanu yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati: "Amasezerano na Twitter arahagaritswe by'agateganyo kubera amakuru
adufasha neza kumenya imibare y’abakoresha urubuga batanga ubutumwa butari bwo
cyangwa abakoresha konti mpimbano, bigaragara ko bari munsi ya 5%." Ibi biri no mu byatumye ashaka
kuyigura kugira ngo agabanye amabwiriza ku bayikoresha ndetse no guca konti
mbimbano.
Ubutumwa bwe Elon Musk ku bijyanye no kugura Twitter
Uyu muherwe
akomeza avuga ko ibitekerezo byo kugura uru rubuga bikomeje. Ni ibintu biri kwihuta
cyane. Mu kwezi kwa Mata ni bwo byamenyekanye ko Musk yabaye umunyamigabane
munini kurusha abandi muri Twitter, aho afite 9.2% muri iyi kompanyi.
Nyuma
yasabwe kuba umwe mu bagize inama y'ubutegetsi ya Twitter ariko arabyanga,
ahubwo nyuma gato tariki 14 Mata ababwira ko ashaka kuyigura ikaba iye wenyine.
Nyuma y’amagambo
avuga ko ahagaritse amasezerano, uyu mukire yagarutse asa n'uwivuguruza avuga ko
agifite gahunda kandi afite ubushake bwo kugura iki kigo agiye gutangaho
akayabo kangana na karenga 16% by’ubutunzi bwe bwose.
Ubutumwa bwa Elon Musk agaruka ku mushinga wo kugura Twitter
Twitter
yashatse kwanga ubusabe bwe, ivuga ko itakwemerera uwo ariwe wese kurenza 15%
by'imigabane. Ariko bahinduye ibitekerezo byabo amaze kubabwira igiciro ashaka
gutanga kingana na Miliyari 44 z’amadorali ya Amerika.
Umwanditsi: Iradukunda Olivier
TANGA IGITECYEREZO