Kigali

Naomi Judd wamamaye mu njyana ya Country yitabye Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/05/2022 11:04
0


Naomi Judd wamamaye mu njyana ya Country yitabye Imana ku myaka 76 y'amavuko.



Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Naomi Judd, umuhanzikazi wari icyamamare mu njyana ya Country Music yitabye Imana. Mu ijoro rikeye nibwo inkuru ibabaje ku bafana b'umuziki by’umwihariko abakunda injyana ya Country Music bamenye inkuru y'incamugongo ko Naomi Judd yapfuye urupfu rutunguranye. Mu itangazo ryatanzwe n'abakobwa be, Ashley Judd na Wynonna Judd bari bafatanije itsinda rya 'The Judds' yavuze ko ababajwe no gutangaza urupfu rw'umubyeyi we Naomi Judd wazize indwara yo mu mutwe.

CNN yatangaje ko amakuru y'urupfu rw'icyamamare Naomi Judd yatangajwe n'abakobwa be, Wynonna Judd na Ashley Judd mu itangazo banyujije kuri Twitter rigira riti'Twe nk'abavandimwe twahuye n'ibyago dupfusha Mama wacu wari mwiza cyane azize indwara yo mu mutwe. Imitima yacu irashenguwe, turi gukora ibishoboka mu guhangana n'intimba dufite. Twamukundaga cyane n'abafana be bamukundaga. Twizeye ko urukundo rwacu rumuherekeza mu bundi buzima agiyemo''.

Naomi Judd yitabye Imana ku myaka 76.

CNN ikomeza ivuga ko Naomi Judd yaririmbaga mu itsinda 'The Judds' yari ahuriyemo n'umukobwa w'imfura ye witwa Wynonna Judd. Aba bombi batangiye kumenyekana cyane mu 1980, ubwo basohoraga indirimbo bise 'Love Can Build a Bridge''. Mu zindi ndirimbo zatumye iri tsinda ryamamara harimo nka Mama He's Crazy, Flies On The Butter, You Can'y Go Home Again n'izindi nyinshi.

Naomi Judd n'umukobwa we Wynonna Judd bari bagize itsinda rya 'The Judds'.

Naomi Judd wari ukunzwe cyane mu njyana ya Country Music yitabye Imana afite imyaka 76 y'amavuko. Apfuye yari yaramaze kugera kuri byinshi bikomeye mu muziki birimo nko kuba yaratsindiye igihembo cya Grammy Award, akibikaho ibihembo 8 bya Country Music Awards ndetse by’umwihariko Naomi Judd yari yarashyizwe muri Country Music Hall of Fame nk'umuriribyikazi w'ibihe byose w'iyi njyana. Imana imuhe iruhuko ridashira.


Source: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND