Agahinda ni kose ku bakunzi ba Derby County itozwa na Wayne Rooney, nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya gatatu habura iminsi itatu gusa.
N'ubwo
habura iminsi itatu ngo shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu Bwongereza irangire,
ntabwo mu mibare bigishobotse ko Derby County iguma muri iki cyiciro kuko niyo
yatsinda iyi mikino bitakunda. Derby County yarenze ku mabwiriza ajyanye
n'ubukungu mu ikipe yayo bituma ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza
riyikuraho amanota 21, ariyo yayizonze none ikaba igiye kumanuka mu cyiciro cya
gatatu bwa mbere kuva mu 1986.
Wayne Rooney ntabwo bimuhiriye intego ze zicuritse
Umukino
wabaye kuri uyu wa mbere ubwo Derby
County yatsindwaga na QPR, Reading ikanganya na Swansea, byashyize iherezo kuri
Derby kuko itafata amanota Reading ifite kuri ubu. Derby County yahawe ibihano kubera abakinnyi
yaguze n'abo yagurishije bitari bihuye n'itegeko rituma ikipe igira uburinganire
mu mafaranga yinjira n'ayasohoka.
Abakinnyi
nka Ravel Marrison Phil Jagielka binjiye mu ikipe bituma Derby County igomba
kugurisha Kamil Jazwiak muri Charlotte Like Planga, ajya muri Crystal palace
ariko biranga ikipe ikurwaho amanota 21.
Mbere yo gutoza Derby Rooney yabanje kuyikinira
Derby
County yashimiye abakinnyi ndetse na Wayne Rooney kubera uko bagerageje
kurwana, bavuga ko iyo ibihano bitabaho ikipe iba imeze neza kandi ituje. Kuva
mu 2018, Wayne Rooney ni umutoza mukuru wa Derby County ndetse akaba ari nayo
kipe yatoje ari umutoza mukuru.
TANGA IGITECYEREZO