Rutahizamu w’Umurundi wakiniye Rayon Sports akayifasha gukora amateka mu mikino Nyafurika, Bimenyimana Bon Fils Caleb, yatangaje ikipe y’abakinnyi 11 beza yabonye muri shampiyona y’u Rwanda mu myaka ibiri 2017-2019, n’umutoza wayo byatunguye benshi ubwo yavugaga utaratoje iyi kipe yamugize ikimenya bose.
Caleb
kuri ubu uri mu Rwanda nyuma yuko ikipe yari aherutse gusinyira yo muri Ukraine
atayikiniye kubera intambara iri kuberayo, FIFA yahaye uburenganzira abakinnyi
ko nibigera tariki ya 07 Mata 2022 ibibazo by’intambara biri muri Ukraine
bitarakemuka, abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gusesa amasezerano n’iyi kipe cyangwa
bakayakomeza.
Uyu
mukinnyi w’Umurundi uheruka gutsindira ikipe y’igihugu y’u Burundi mu mukino wa
gicuti, ubu ari gukorera imyitozo muri Kiyovu Sport mu gihe agitegereje
ibiganiro n’andi makipe yo hanze mu gihe gukina muri Ukraine bisa n’ibitagishobotse.
Agaruka
ku bakinnyi 11 beza bakinanye muri shampiyona y’u Rwanda mu myaka ibiri
yahamaze, Caleb yavuzemo Abarundi batatu na we wa Kane ndetse n’umutoza mukuru
amugira mwene wabo w’Umurundi.
Abakinnyi
11 bakinanye na Caleb mu mboni ze 2017-19:
Izamu:
Kimenyi Yves
Ubwugarizi:
Rwatubyaye Abdul, Usengimana Faustin na Manzi Thierry
Hagati:
Ange Mutsinzi, Rutanga Eric, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin na Nahimana Shassir
Ubusatirizi:
Bimenyimana Bon Fils Caleb na Hussein Tchabalala
Umutoza
mukuru: Haringingo Francis Christian
Umwungiriza:
Robertinho Concalves
Caleb
avuga ko bigoye gutoranya abakinnyi 11 kuko abo bakinanye bose bari ku rwego
rwiza kandi bose bari abakinnyi beza.
Bimenyimana
Bonfils yinjiye muri Rayon Sports 2017 avuye muri Vital’o FC y’i Burundi,
ahakorera amateka byanatumye mu 2019 yerekeza muri Rigas FS yo muri Latvia.
Caleb ari mu bakinnyi bakoze amateka akomeye muri Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO