RFL
Kigali

Imibavu 10 igezweho wakwitera ugahumura neza-AMAFOTO

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:6/04/2022 16:11
0


Imibavu yabaye kimwe mu biranga imideri, iyo wambaye neza uba ugomba no guhumura neza. Niyo mpamvu niba ushaka gusa neza ugomba no kumenya uko uri buhumure, kandi ukamenya n’abo uri buhure nabo kugira ngo utaza kugira uwo ubangamira.



Mu buzima busanzwe umuntu wese aho ava akagera akenera kubaho neza, bikagenda n’uko agaragara, uko ahumeka n’uburyo yisiga butandukanye burimo kwitera imibavu itandukanye mu gihe asohotse cyangwa agiye mu kazi. Rimwe na rimwe ukenera iyo mibavu bitewe n’aho ugiye kugira ngo abantu uhasanga batabangamirwa n'impumuro usanganywe, ukagerageza no gukoresha imibavu itari bubabangamire kuko hari abantu bagira ibibazo by’indwara z’ubuhumekero. 

Muri iyi mibavu yose nka InyaRwanda.com tugiye kukugezaho imwe muri yo wakoresha mu buzima bwa buri munsi ku bagabo ndetse n'abagore. Twibanze ku mibavu igezweho cyane muri iyi minsi, by'akarusho akaba ari imibavu ihumura neza cyane. Imyinshi muri iyi mibavu ikorerwa i Burayi mu gihugu cy'u Bufaransa, gusa iboneka mu bihugu hafi ya byose ku Isi mu masoko atandukanye. 

Iyi ni imwe mu mibavu wakwitera igihe ushaka guhumura neza:

1.       Coco mademoiselle: Uyu mubavu ukorerwa mu Bufaransa na ‘Chanel’ ikigo gikora ibijyanye n’imideri. Ugura akabakaba $90 ni ukuvuga 90,000 Frw.

2.       Good girl: Umubavu witwa Good Girl ukorerwa muri Esipanye (Spain), ukaba ugura kuva kuri $99.9 kugeza kuri $155.99. Aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda ni hagati 102,301 Frw kugeza ku 159,739 Frw.

3.       Tom Ford fuking fabulous: Uyu mubavu ukorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ukaba ugura akabakaba $347.71 ni ukuvuga arenga ibihumbi 350 y'amanyarwanda (356,068 Frw)

 

4.       Giorgio Armani Si Passione: Ni umwe mu mibavu ikorerwa mu Bufaransa igezweho cyane muri iyi minsi, ukaba ugura $115 angana na117,764 mu mafaranga y'amanyarwanda.


5.       Amber Nuit Christian dior: Uyu mubavu ukorerwa nawo mu Bufaransa, ukaba ugura akabakaba $219 cyangwa se 224,264 y’amanyarwanda.

6.       Libre Intense Yves Saint laurent: Ikorerwa mu Bufaransa, igura hagati ya $23.99 na $189.99 ariyo angana na 24,400 Frw kugeza kuri 193,241 Frw.


Ku basore n’abagabo nabo hari imibavu bakwitera igihe bashaka guhumura neza, iyi mibavu y’abagabo ikunze kwitwa ‘Cologne’ mu ndimi z’amahanga. Dore imibavu ine y'abagabo igezweho cyane:

1.       Dior sauvage: Iyi Parufe ikorerwa mu Bufaransa n’ikigo kizwiho gukora imideri cya ‘Dior’. Igura akabakaba $104 ni ukuvuga 105,780 y’amanyarwanda. 

2.       Creed aventus: Ni parufe ikorerwa mu Bufaransa, ikagurwa arenga $239 ariyo 243,090 mu mafaranga y'amanyarwanda.

3.       Blue de chanel: Uyu mubavu ukorerwa mu Bufaransa, ukaba ugura agera kuri $143 ariyo 145,447 y’amanyarwanda.

4.       Versace Eros: Ni parufe ikorerwa mu Butaliyani, ikaba igura ari hagati ya $47 kugeza kuri $72 ariyo 47,804 kugeza 73,232 mu manyarwanda.

Iyi mibavu ishobora kugaragara nk'aho ihenze bitewe nawe, gusa hari indi mibavu yo ku giciro cyakunogera iboneka ku masoko hose kandi ihumura neza wakwitera. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND