RFL
Kigali

Umuhanzikazi w'icyamamare yasomanye byimbitse n'umunyamakurukazi w'imiterere idasanzwe birasakuza

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:29/03/2022 11:11
0


Umuhanzikazi w'icyamamare muri Uganda, Lydia Jazmine yasomanye byimbitse n'umunyamakurukazi w'uburanga n'imiterere idasanzwe birasakuza ku mbuga nkoranyambaga.



Muri  Uganda ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye amafoto y'umuhanzikazi Lydia Jazmine uri mu bafite abakunzi batari bake, asomana byimbitse n’umunyamakurukazi w'uburanga n'imiterere idasanzwe Lynda Ddane. Nk’uko bigaragara ku ifoto, aba bombi bari basohokeye mu kabari ndetse ntibanatinye gusomanira byimbitse mu ruhame, imbere  ya rubanda nabo bari baje kwinezeza. 


Basomanye byimbitse mu ruhame 

Ikinyamakuru bliz.co.ug cyo muri Uganda cyavuze ko kubera iyi foto, abenshi bakomeje kuvuga ko Lydia Jazmine ashobora kuba ari mu rukundo n'iyi nkumi isanzwe ikora kuri televiziyo rubanda batangarira ubwiza.


Lynda usanzwe afite imiterere n'uburanga birangaza benshi

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko nyuma y'iyi foto, byatangiye guhwihwiswa ko Lydia Jazmine  akundana n’uwo bahuje igitsina.


Ubu byatangiye guhwihwiswa ko uyu muhanzikazi Lydia ashobora kuba akundana n'abo bahuje igitsina cyo kimwe na mugenzi we Lynda .


Lynda asanzwe ari umunyakuru, akora kuri NTV Uganda 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND