Menya byinshi byihariye kuri Alina Kabaeva wigeze kwigarurira umutima wa Vladimir Putin umugabo w'igitinyiro. Ni muntu ki Alina Kabaeva wanagiye atsindira imidali myinshi igera kuri 21 irimo n'iya zahabu 4.
Alina Maratovna Kabaeva ni umurusiyakazi w'ikimero akaba umunyapolitiki ndetse ni umuhanga muri siporo ngorora mubiri (Gymnast) wagiye yibikaho imidali myinshi itandukanye. Alina Kabaeva kandi uretse kuba azwiho kuba ari we mugore wa mbere mu Burusiya ukina imikino ngorora mubiri, azwiho kuba ari umukunzi wa Perezida Vladimir Putin umurusha imyaka 31 benshi bavuga ko ari ihabara rye.
Ni muntu ki Alina Maratovna Kabaeva watsindiye umutima w'igihangange Putin?
Alina Kabaeva yavutse tariki 12/04/1983. Kuri ubu afite imyaka 38. Yavukiye mu muryango usanzwe uzwi dore ko Se umubyara yari umukinnyi w'umupira wa maguru witwa Marat Kabayev. Alina akiri umwana yabaye mu bihugu binyuranye bitewe nuko Se yakunze guhinduranya amakipe yo mu bihugu bitandukanye birimo Russia, Uzbekistan hamwe na Kazakhstan. Ubwo yarafite imyaka 3 gusa nibwo yatangiye kwitoza imikino ngorora mubiri.
Alina Kabaeva muri siporo ngorora mubiri.
Mu 1996 nibwo Alina Kabaeva yatangiye gukora imikino ngorora mubiri (Gymnastic Sports) byakinyamwuga mu mujyi wa Moscow. Mu 1998 afite imyaka 15 y'amavuko, Alina Kabaeva yatsindiye umudali we wa mbere mu gihugu cya Portugal mu marushanywa ya European Championships. Mu 1999 Uburusiya bwohereje Alina Kabaeva guhagararira igihugu cyabo mu marushanwa yaberaga muri Japan, icyo gihe yajyanye n'abandi bakinnyi ba bahanga muri siporo ngorora mubiri barimo Amina Zaripova hamwe na Irina Tchachina maze bahavana umudali wa zahabu.
Mu 2000 Alina Kabaeva yatsindiye umudali w'umuringa mu mikino ya Sydney Olympics yaberaga mu gihugu cya Australia. Alina yakomeje kubaka ibigwi bye muri 2001 atsindira umudali wa zahabu awuvanye mu marushanywa ya Goodwill Games yaberaga i Bresbane. Muri Budapest naho Alina yahavanye umudali wa Bronze, akomereza mu marushanywa mpuzamahanga ya World Championship yaberaga muri Ukraine mu mwaka 2003, aha naho akaba yarahakuye umudali wa zahabu.
Muri 2004 Alina Kabaeva yatangaje ko yasezereye imikino ngorora mubiri anavuga ko ashaka gukomereza muri politiki. Alina yahagaritse Gymnastic amaze kwibikaho imidali igera kuri 21 irimo 4 ya zahabu. Akimara guhagarika ibikorwa bya siporo, Alina Kabaeva yahise yinjira mu ishyaka rya Public Chamber of Russia. Muri 2008 Alina Kabaeva yabaye umwe mubayobozi b'ikigo cy'itangazamakuru cya National Media Group cyashinze ibitangazamakuru birimo Channel One, REN TV hamwe na Izvestia.
Iby'urukundo rwe na Perezida Putin
Alina Kabaeva yatangiye kuvugwaho kugirana umubano w'ibanga na Perezida Putin mu mwaka wa 2005 ubwo yari akimara gutandukana n'umukunzi we witwa David Museliani bari bamaranye imyaka 3 bakundana. Urukundo rwa Putin na Alina rwavuzwe cyane mu Burusiya aho abenshi batangiye kwita Alina Kabaeva ihabara (Sidechick) rya Putin kuko yatangiye gukundana nawe mu gihe Putin yarakiri kumwe n'umugore we Liudmila Shkrebneva. Ubwo Putin yatandukanaga na Liudmila byavuzwe ko byatewe na Alina Kabaeva.
Uko umubano wa Alina na Putin wakomeje gukomera ni ko amagambo atari macye yakomezaga kuvugwa kuri Alina Kabaeva amenshi ari amwita ''Homewrecker' bisobanuye uwatandukanije umuryango dore ko bamushinjaga kuba yaragize uruhare runini mu itandukana rya Putin n'umugore we. Muri 2008 byavuzwe ko Putin yaba yambitse impeta y'urukundo Alina Kabaeva bitangajwe n'ikinyamakuru cyitwa Moskovsky Korrespondent. Iki kinyamakuru cyikimara gutangaza aya makuru cyahise gihagarikwa na leta y'u Burusiya ikiziza gutangaza amakuru y'ibanga ya Perezida Putin.
Kuva icyo gihe ibindi bitangazamakuru byahise bihagarika kuvuga cyane ku mubano wa Putin na Alina Kabaeva ndetse Putin avuga ko ikinyamakuru kizongera kuvuga kuri Alina Kabaeva kizabihanirwa. Muri 2015, mu Burusiya hongeye gukwira amakuru avuga ko Alina Kabaeva yabyaye umwana w'umukobwa amubyaranye na Putin,aho yibarukiye mu bitaro bya Kulakov Maternity Clinic biherereye mu mujyi wa Moscow. Nyuma y'iminsi micye ibi bivuzwe, Perezida Putin yagaragaye asura ibi bitaro bivugwa ko yari agiye kureba umwana we Alina yabyaye.
Nubwo byavugwaga ko Putin na Alina bibarutse umwana wabo wa mbere,impande zombi ntakintu zatangaje niba koko byaba ari ukuri cyangwa ibihuha dore ko Putin akunze kugira ubuzima bwe ibanga rikomeye. Muri 2019 Alina yongeye kwibaruka impanga z'abahungu nabwo bivugwa ko ari abana ba Putin.Nyuma y'amezi 4 Alina yibarutse impanga yagiranye ikiganiro na Vogue Magazine Russia yemera ko amaze kubyarana na Putin abana 3.
Alina Kabaeva ari kumwe n'impanga za bahungu yabyaranye na Putin
Icyo gihe akimara kubyemeza ,Alina Kabaeva yanenzwe na Barusiya benshi ndetse ahinduka ikiganiro mu itangazamakuru aho inkuru nyinshi zamuvugwagaho zagarukaga ku kuba yarabyariye Putin atari umugore we mu mategeko. Ibi byatumye Alina Kabaeva ahita ava ku mbuga nkoranyambaga kuko ariho abantu bari bakomeje ku mwibasira cyane. Ubuzima bwa Alina Kabaeva bwahise buhinduka ibanga rikomeye cyane kuko atongeye kwigaragaza kugeza mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka.
Kuva intambara y'Uburusiya na Ukraine yatangira nibwo Alina Kabaeva yongeye kugaragara ubwo yuriraga indege ava i Moscow agana muri Switzerland. Akimara kugera muri Switzerland ari kumwe n'abana be 3 yabyaranye na Putin, byahise bitangazwa ko Putin yahamwohereje mu rwego rw'umutekano wabo kuko afata Alina Kabaeva nk'imbaraga nkeya ze. Alina Kabaeva ufatwa nk'ihabara rya Putin akaba yongeye kugaragara nyuma y'imyaka 3 ntawuzi aho abarizwa.
Kugeza ubu umubano wa Alina Kabaeva na Putin ufatwa nkumwe mu mibano y'ibanga yabayeho mu Burusiya ndetse uyu mugore w'imyaka 38 ni umwe mu bantu bakomeye muri iki gihugu bitoroshye kubona amakuru ye dore ko n'ibitangazamakuru byamuvugagaho byahitaga bihagarikwa. Alina Kabaeva akaba yaramamaye ku rwego mpuzamahanga nk'umwe mubakinnyi beza ba siporo ngorora mubiri ndetse akaba ari umukunzi wa Putin abenshi bita ihabara rye.
Src:www.wikipedia.com,www.thenewyorkpost.com
TANGA IGITECYEREZO