Nyuma y'iminsi micye ashyize hanze indirimbo 'Ugendane nanjye', Bishop Justin Alain umunyarwanda utuye muri Australia, yatangije irushanwa ryo gushyigikira abanyempano mu muziki usingiza Imana. Ku ikubitiro, yatangiriye ku bazaririmba neza indirimbo indirimbo ye abashyiriraho ibihembo bitandukanye birimo Miliyoni 1 Frw, amatike y'indege n'ibindi.
Bishop Justin Alain ni Umushumba Mukuru w'Itorero Rehoboth Divine Healing Church rikorera muri Australia ndetse akaba n'Umuyobozi Mukuru n'umuryango Rise and Shine World Ministry. Aherutse gushyira hanze indirimbo 'Ugendane nanjye' yakomoye ku rupfu rw'umugore we witabye Imana mu myaka 6 ishize akamusigira abana bato barimo n'uruhinja. Ni indirimbo aririmba agaragaza ibihe bigoye yanyuzemo nyuma yo kugira ibyago, akanashimira Imana yakomeje kumurinda kugeza uyu munsi.
Iyi ndirimbo ye y'iminota 8 n'amasegonda 52, yabaye imbarutso yo gutangiza irushanwa ryo gufasha abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni ubwa mbere akoze irushanwa nk'iri, gusa yifuza ko ryajya riba buri mwaka ndetse rikabera mu bihugu byinshi. Avuga ko intego nyamukuru yo gutangiza iri rushanwa ari ugushaka no gushyigikira abanyempano bashya, ati "Intego nyamukuru ni ugushaka abanyempano mu gisata cya gospel nk'uko ryitwa Gospel Talent Hunt".
Abantu bose bemerewe kwitabira iri rushanwa hatitawe ku myaka bafite. Abanyempano bashya badafite indirimbo n'imwe bemerwe kwitabira ndetse n'abahanzi bashya mu muziki nabo bakinguriwe amarembo nk'uko abateguye iri rushanwa babitangaje. Abahanzi bakizamuka barasabwa kuba ari abakristo banafite itorero babarizwamo, kuba waramaze gushyira hanze ibihangano byawe, indirimbo zawe zigomba kuba nta n'imwe ifite VIEWS ibihumbi 50 kuri Youtube, kuba uririmba neza bitari ukugerageza, kuba ufite imyaka itari munsi ya 18.
Umuntu uri munsi y'imyaka 18 wakwifuza kwitabira iri rushanwa, arasabwa kwerekana icyemeza ko yahawe uburenganzira n'ababyeyi/abamurera. Abaririmba bishyize hamwe nabo baremewe. Ku banyempano bashya bashaka kwinjira mu muziki, barasabwa kuba nta ndirimbo n'imwe barashyira hanze, kuba bazi kuririmba bitari ukugerageza, kuba ukijijwe ufite itorero ubarizwamo, kuba ufite ubushake bwo gukora umuziki uhimbaza Imana, kuba ufite imyaka y'ubukure cyangwa ufite icyemezo cy'ababyeyi/abakurera mu gihe waba uri munsi y'imyaka 18.
Bishop Justin Alain yatangiye igikorwa cyo gufasha abanyempano
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Bishop Justin Alain yasobanuye byinshi kuri iri rushanwa yatangije, avuga ko yatekereje iki gikorwa kubera ko hari abantu usanga bazi kuririmba ariko bakabura ubushobozi. Ati "Muri uko gushaka abanyempano usanga kenshi hari ababa bazifite ariko kubera kubura amikoro ugasanga impano zabo ntizigaragara kandi mu by'ukuri zakaje nazo zigakorera Imana. Rero iri rushanwa rigamihe cyane kubwira abantu ko bagomba kwitinyuka bakerekana impano zabo ndavuga mu gice cyo kuririmba kuko niho duhereye ariko tuzakomeza no mubindi bice byimpano".
Yavuze ko iyo abonye abantu bazi kuririmba ariko badafite ubushobozi, bimubabaza cyane. Ati 'Ni irushanwa natekereje kenshi iyo mbonye hari abantu badakoresha impano zabo mba numva bimbabaje. Kandi na Bibiliya idusaba gukoresha ingabire twahawe rwose". Ku bijyanye n'abagomba kwitabira iri rushanwa, yavuze ko "Abantu bose ingeri zose bemerewe kuryitabira. Nta myaka cyangwa igitsina runaka kibujijwe kuko gukorera Imana ntibigira umupaka. Yaba umwana akorera Imana yaba umusaza nawe nuko. Rero umuntu wese ahawe ikaze".
Bishop Justin avuga ko iri rushanwa rizaba hifashijijwe kuririmba. Ati "Ni ukuvuga ngo abazaryitabira ni uko bazaba batoranijwe n'Akanampa Nkemurampaka bityo bakabasha gukomeza mu byiciro bindi by'irushanwa. Abantu bose kwiyandikisha ni ugufata agace gato k'indirimbo ya 'Ugendane nanjye' ya BishopJustin Alain bakakaririmba noneho iyo video niyo Akanama Nkemurampaka kazicara kagahitamo abaririmba neza bitewe n'ibizaba bigenderewe mu gukosora. Abo bahisemo nibo bazakomeza mu bice bindi by'irushanwa kugeza kuri final".
Abazitabira iri rushanwa bazajya bifata Video barimo kuririmba bayohereze kuri nimero ya WhatsApp yagenewe iryo rushanwa. Iyo nimero ni: +61497393584, Ubundi izo video (ku biyandikisha bose) nizo zizatoranywamo abakomeza mu irushanwa. Ati "Impamvu twahisemo gukoresha irushanwa ku ndirimbo 'Ugendabe nanjye' ya Bishop Justin Alain ni uburyo bwo gukoresha ibihangano dufiteho uburenganzira mu kwirinda ko hari umuhanzi runaka wavuga ko bamukoreshereje ibihangano by'iwe adatanze uburenganzira".
Bishop Justin Alain yunzemo ati "Ikindi nakongeraho ni uko iri rushanwa ntabwo ari irushanwa rizagarukira aho gusa ahubwo ni uko riteguriza amarushanwa manini cyane ateganijwe mu gihe kiri imbere". Ati "Iki ni igikorwa kiri gutegurwa na Irera Rehoboth group.ltd ku bufatanye na Rise and Shine World kuko ni nayo ifite uruhare runini mu bikorwa byose biteganijwe birebana n'iri rushanwa ndetse n'andi marushanwa ateganijwe mu bihe biri imbere nk'uko intego za Rise and Shine World ziri harimo no guteza imbere impano z'abantu binyuze mu gisata cya gospel".
Ati "Ikindi nakongeraho ni uko umuntu wese aho aherereye hose ku isi yemerewe kwitabira iri rushanwa. Gusa mu gihe kiri imbere turi gutegura amarushanwa muri buri gihugu bitewe n'ibyo tuzaba twahisemo gukoresherezamo ayo marushanwa ya RSW GOSPEL TALENT HUNT. Icyo nabwira abantu nsoza ni uko ahantu hose Imana ihakeneye aba agent. Bityo nimuhaguruke dukorere Imana mu mpano zacu zose twahawe bityo ubwami bwa Data burusheho kwaguka".
Bishop Justin Alain yasoje ikiganiro twagiranye akangurira abantu bose bafite ubushobozi gushyigikira abanyempano badafite ubushobozi. Yagize ati "Kandi nkangurira abantu bose bafite ubushobozi yuko bakomeza gushyigikira abafite impano ariko badafite ubushobozi kuko no gushyigikira nabyo ni ugukorera Imana. Twese hamwe twabigeraho dushyize hamwe".
Kwiyandikisha muri iri rushanwa "Gospel Talent Hunt" birakomeje, bikaba byaratangiye tariki ya 01 Werurwe 2022. Biteganyijwe ko bizarangira kuri iki Cyumweru tariki 06 Werurwe 2022. Abazahiga abandi bazashyikirizwa ibihembo tariki 16 Mata 2022 mu birori bikomeye byiswe "RSW Easter Gala Dinner Event". Umunyempano uzaba uwa mbere azahembwa Miliyoni imwe y'amanyarwanda (1,000,000 Frw), abandi bahabwe ibihembo birimo amatik y'indege, gukorerwa indirimbo, n'ibindi.
Indirimbo "Ugendane nanjye" ni isengesho Bishop Justin yasenze ku munsi yaburiyeho umugore we
Hatangijwe irushanwa ryiswe Gospel Talent Hunt
Ibisabwa ku bifuza kwitabira iri rushanwa rizahemba Miliyoni 1 Frw
REBA HANO INDIRIMBO "UGENDANE NANJYE" YA BISHOP JUSTIN ALAIN
TANGA IGITECYEREZO