Umunyamideli Kayumba Darina uri mu bagize mjwmodelsmanagement usanzwe unamenyerewe ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe, ari mu babashije gukomeza muri Miss Rwanda 2022, ibintu byakoze ku mutima benshi barimo na Ruti Joel.
Mjwmodelsmanagement ni imwe mu makompanyi areberera inyungu z’abanyamideli hirya no hino bagera ku 4000 ifite icyicaro muri Ethiopia. Mu bayibarizamo harimo n’abanyarwandakazi babiri babashije kwitabira Miss Rwanda 2022 ndetse bakabona PASS. Abakomoje ni Umuhoza Emma Pascaline wiyamamarije mu ntarwa y’Uburasirazuba na Kayumba Darina wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali.
Uretse kuba ari umunyamideli ubarizwa muri mjw asanzwe, Darina anazwi mu bikorwa byo kwamamariza amakompanyi mato n’amanini dore ko kugeza ubu ari mu bakobwa bacye bafite urubuga rwa Instagram rukurikirwa n'abagera ku bihumbi 33.2 kandi umunota ku wundi baba biyongera.
INYARWANDA yabegeranirije amwe mu mafoto y’uyu mukobwa ukiri muto wari wambaye nimero 36 ufite umushinga wo gufasha abanyeshuri bo mu byaro kugera ku mahirwe yo kwihangira umurimo no kubona akazi. Ubusobanura yatanze kuri uyu mushinga bwanyuze abagize Akanama Nkempuramaka bose bakamuha ‘Yego’. Byaje no gutuma aba umwe mu bakobwa 29 bahagarariye Umujyi wa Kigali mu cyiciro kindi cya Miss Rwanda 2022.
Abakobwa bose bamaze kwemererwa gukomeza mu kindi
cyiciro cya Miss Rwanda 2022 bose hamwe ni 70.
Darina ari mu bakobwa 29 bahagarariye Umujyi wa Kigali
Asanzwe ari umunyamideli
Akoresha urubuga rumwe rwa Instagram, nta Facebook cyangwa izindi
Abarizwa muri mjwmodelsmanagement
Yifashishwa na kompanyi zinyuranye mu bikorwa byo kwamamaza
Kuri Instagram akoresha amazina ye asanzwe Kayumba Darina
Amwe mu magambo agenderaho harimo avuga ko "Nta bwiza bubaho buhebuje nk'ubwuje umutima w'ibikorwa byiza"
Yifuza gufasha abana bo mu cyaro muri gahunda zo gushaka akazi no kwihangira imirimo
Ari mu bakobwa batigisa imbuga nkoranyambaga
Uyu mukobwa ashyigikiwe n'abarimo umuhanzi Ruti Joel
Ni umukirisitu usoma na Bibiliya cyane, umurongo wo muri Isaiah 41:10 ni wo umufasha
Benshi bishimira uburanga bwe
Ubutumwa asangiza abamukurikira buhita bwishimirwa na benshi binyuze muri comment na like
Akunda guseka
Yaba ari kwamamaza no mu buzima busanzwe yambara neza
Kuri Instagram ari mu
bakobwa bakurikirwa cyane
Ruti Joel yasabye abamukunda bose gushyigikira Kayumba Darina
TANGA IGITECYEREZO