Ikiraro cya Seven Mile, giherereye Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni kimwe mu biraro byiza, bihenze kandi biteye ubwoba, aho gifite uburebure bw'ibirometero 10.887 km uvuye aho gihereye kugeza aho kigarukira. Umuhanda wa metero 12 mu bugari ni wo wubatse kuri iki kiraro gifite ubutumburuke bwa metero 41.
Aho iki kiraro gishingiye, hahoze ikindi cyitwaga 'Knights Key-Pigeon Key-Moser Channel-Pacet' cyubatswe kuva 1909 kugeza 1912, kikaza kwangirika mu mwaka w'1935 byanatumye inzego za Leta zibuza abantu kugikoresha.
Iki kiraro cy'umuhanda kiriho ubu, cyubatswe kuva mu mwaka wa 1978 kugeza mu 1982, gitwaye Miliyoni 45 z'amadorari y'Amerika. Kugeza ubu, iki kiraro gifite agaciro ka Miliyoni 103 z'amadorari y'Amerika, kuko hagati ya 2014 na 2017 hagendeye andi mafaranga menshi yakoreshejwe mu mirimo yo kucyagura no kunoza inzira z'abanyamaguru.
Iki kiraro cyafunguwe bushya muri Mutarama 2022 nyuma y'uko cyari cyafunzwe mu ntangirio z'umwaka wa 2021, ubwo hongeraga gukorwa imirimo yo gusana no gusuzuma neza niba cyujuje ubuziranenge ku buryo kitashyira ubuzima bw'abantu mu kaga.
Imirimo yo kubaka iki kiraro cya Seven Mile yayobowe na Figg afatanyije Muller abahanga mu by'ubwubatsi banayoboye imirimo yo kubaka ikiraro kirekire cya Sunshine Skyway Bridge. Abubatse iki kiraro bamaze guhabwa ibihembo umunani bitandukanye kubera ubuhanga bukomeye bagikoranye.
Ikiraro kigaragara muri filime na 'TV Serie' zitandukanye nka; Licence to Kill, True Lies, Burn Notice na Fast 2 Furious yamamaye ku isi yose.
Ubwiza bw'iki kiraro bukurura ba mukerarugendo bava mu bice bitandukanye by'isi, mu gihe uburebure bwacyo ari kimwe mu bitera ubwoba abakigendago. Mbere yo guhagurutsa imodoka ujya kuri iki kiraro ubwirizwa kumenya neza ko ari nzima byuzuye kandi irimo 'Essence' ihagije.
Hajya habera Marathon
Uri ku kiraro ntiyemerewe guhagarara cyangwa kuroba amafi
TANGA IGITECYEREZO