Benshi muri bagenzi be basangiye umwuga baramwigana, ndetse n'abandi batandukanye bakunda ruhago bigana agatendo k'umunyabigwi, Cristiano Ronaldo nk'ikimenyetso kigaragaza ko bishimiye bidasanzwe igitego batsinze cyangwa ikipe bafana itsinze, gusa benshi babikora batazi imvano cyangwa igisobanuro cyabyo.
Kuva
yagera muri Real Madrid mu 2009 avuye muri Manchester United kugeza magingo
aya, Cristiano afite agatendo akora yishimira igitego kamaze kwamamara ku Isi
hose, ndetse byatumye na bagenzi be bahuje umwuga bigana aka gatendo.
Uyu
rutahizamu amaze imyaka 12 yishimira igitego atsinze mu buryo bumwe
budahinduka, aho asimbuka mu kirere yatandukanyije amaguru n'amaboko, yageza
ibirenge hasi akavuga inshuro imwe ijambo riri mu rurimi rw'icyesipanyoro agira
ati "Siiiiiii" mu cyongereza bisobanuye 'Yes' mu kinyarwanda
bisobanuye ngo 'Yego'.
Abafana
baba bari ku kibuga bamaze kumenyera aka gatendo k'uyu mukinnyi, kuko iyo
asimbutse mu kirere bose bahita bavuga rya jambo, bagira bati
"Siiiiiiiii".
Mu
2014 ubwo yari azamutse kuri stage agiye guhabwa Ballon d'Or, Cristiano
yasubiyemo ijambo 'Siiiiiiii' nyuma yo kwegukana ibihembo bitandukanye muri uwo
mwaka ahigitse mukeba we Lionel Messi.
Uwari
uyoboye umuhango wo gutanga ibihembo yakomeje asubiramo iryo jambo ndetse na
bamwe mu bari bitabiriye ibirori barimo n'uwari umutoza wa Real Madrid icyo
gihe, Carlo Ancelotti.
Aka
gatendo yakoze bwa mbere akigera muri Real Madrid mu 2009, kamaze kwamamara ku
Isi hose, kuko gakunze gukoreshwa n'ingeri zitandukanye bishimira intsinzi.
Aganira
na Televiziyo yo muri Espagne ku nkomoko y'ijambo 'Siiiiii', Cristiano yagize
ati" Ni ibisanzwe, Abakinnyi barabizi ko igihe cyose mvuga ririya jambo
iyo ntsinze igitego". "Ni ijambo dukoresha nk'abakinnyi bo muri Real
Madrid".
Gusa
nubwo uyu mukinnyi yatangaje ko ari ijambo bakoresha nk'abakinnyi ba Real
Madrid, nyuma yo kuyisohokamo agiye muri Juventus, anagarutse muri Manchester
United yakomeje gukora aka gatendo no kuvuga ririya jambo, ndetse akaba
anabikora iyo atsindiye ikipe y'igihugu ya Portugal.
Aka
gatendo ka Cristiano karamamaye maze kagera no mu bakinnyi bagenzi be, aho basigaye
bagakoresha bishimira ibitego batsinze.
Mu
2019, umunya-Serbia Mark Grujic, ubwo yari mu ntizanyo mu ikipe ya Hertha
Berlin, yatsinze igitego ku mukino bakinnye na Schalke 04 muri shampiyona y'u
Budage, maze mu kwishimira iki gitego akora aka gatendo.
Nyuma
y'umukino mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Bild cyo mu Budage, yagize
ati"Ni amarangamutima, ntabwo nari kubasha kubigarura, nanjye nabonye biza
kuriya. Nkunda gukurikira cyane Cristiano kuko niwe mfata nk'icyitegererezo,
akunda gukora cyane".
Mbere
yo gukora aka gatendo amaze gutsinda igitego, hari andi marenga Cristiano
abanza gukora arimo nko gushyira urutoki ku munwa, kwikomanga ku gatuza cyangwa
gutunga urutoki mu gice runaka cyicayemo abafana b'ikipe akinira.
Aka gatendo Cristiano yatangiye kugakora ageze muri Real Madrid
Mu ikipe y'igihugu ya Portugal, Cristiano nabwo yishimira igitego akoresheje agatendo kamaze kwamamara cyane
Muri Juventus nabwo ni uko Cristiano yishimiraga igitego
Henshi
mu bice bitandukanye batangiye kwigana agatendo ka Cristiano
TANGA IGITECYEREZO