RFL
Kigali

Dj Alex wo kuri Capital FM yiyahuye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/01/2022 10:54
0


Icyamamare mu kuvanga umuziki Dj Alex wakoraga kuri Capital FM yo muri Kenya yiyahuje uburozi



Ubusanzwe yitwa Alex Nderi akaba yaramamaye kU izina rya  DJ Lithium mu kuvanga imiziki. Nyakwigendera yakoraga kuri Capital FM akaba yashizemo umwuka mu ijoro ryashize nyuma yo kwiyahura anyoye uburozi. Amakuru aravuga ko mbere yo gufata umwanzuro wo kwiyahura yabanje agakuraho imbuga nkoranyambaga ze zose.


Uburozi yanyoye bwatangiye kumugaragura ari muri studio kuri Capital FM, aho yari asanzwe akora. Mu iperereza ryakozwe na polisi yemeje ko basanze uburozi yanyoye kuri radio nyuma yaho akajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Nairobi hospital ari naho yaguye mu ijoro ryashize.

Umuyobozi wa polisi Muturi Mbogo yasobanuye uko bamenye ibyaya makuru, ati" Twumvise  ko yanywereye mu biro bye [kuri Radio]". Amakuru yo kwiyahura kwe polisi yayamenyeshejwe n'ibitaro nyuma yo kumupima bagasanga yanyoye uburozi, hanyuma ihita itangira iperereza. Abo mu muryango we ngo nta bintu byinshi bifuje kuvuga kuri uru rupfu rwe rwababaje benshi.

SRC:ghafla.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND