Kigali

Umwiza Phiona yegukanye ikamba rya Miss University Africa- East Africa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/01/2022 8:53
0


Abategura irushanwa rya Miss University Africa batangaje ko bahaye ikamba rya Miss Univeristy Africa-East Africa Umunyarwandakazi Umwiza Phionah.



Ku wa 18 Ukuboza 2021, mu gihugu cya Nigeria hasojwe irushanwa rya Miss University Africa aho ikamba ryegukanwe n’umukobwa witwa Adar Yusuf wo muri Somalia.

Ni mu muhango wabereye ahitwa Chida International Hotel Jabi mu Mujyi wa Abuja, aho Umwiza Phiona wari uhagarariye u Rwanda yegukanye ikamba ry’igisonga cya Gatatu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, abategura Miss University Africa basohoye itangazo bavuzemo ko ‘bafashe icyemezo cyo gutanga amakamba ku bakobwa mu bice bitandukanye bya Afurika bahagarariye Miss University Africa’.

Ni icyemezo bavuga ko bafashe bifashishije Marlise Sacur wabaye Miss University Africa 2019 uherutse gutanga ikamba.

Bavuze ko bashakaga gutanga aya makamba ubwo iri rushanwa ryasozwaga ariko ‘kubera igihe abakobwa n’abategura bari bamaze mu irushanwa ntibyakunda’.

Komite itegura iri rushanwa yanzuye ko Nadia Abaoud Saleye wo muri Niger yahabwa ikamba rya Miss University Africa- West Africa [Ahagarariye Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika].

Umwiza Phiona wo mu Rwanda aba Miss University Africa-East Africa [Ahagarariye Ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afurika].

Lone Kobe wo muri Botswana yabaye Miss University Africa Southern Africa [Ahagarariye Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika].

Nora Mohemmed Hussein wo muri Egypt yabaye Miss University Africa-North Africa [Ahagarariye ibihugu byo mu Majyaruguru y’Afurika].

Mouketey L Monalisa Jelly wo muri Cameroon yabaye Miss University Africa-Central Africa [Ahagarariye ibihugu byo muri Afurika yo hagati]. Bhookun Jemima wo muri Mauritius yabaye Miss University Africa- The Islands.

Umwiza Phiona aherutse kubwira INYARWANDA ko yashimishijwe no kwegukana ikamba ry’igisonga cya Gatatu.

Ati “Byarandenze! Kubera ko ririya ni irushanwa rikomeye ntabwo riba ryoroshye. Ntabwo ari nk'abantu bari aho ngaho, uba ugiye guhangana nabo n'ibihugu n'abantu bari bafite ubushobozi buhagije kugira ngo nabo babone ririya kamba. Kuba narageze mu 10 ba mbere nkagera muri batanu ba mbere kugeza mbaye igisonga cya kane, ni ibintu bihambaye.”

Umuyobozi wa Supra Family Rwanda, Nsengiyumva Alphonse wahawe uburenganzira bwo guhitamo umukobwa userukira u Rwanda muri Miss University Africa na Miss Supranational, yabwiye INYARWANDA ko ari ibyishimo bikomeye kuri bo kuba Umwiza Phiona yahawe irindi kamba.

Avuga ko mu 2022 bafite intego y’uko umukobwa uzaserukira u Rwanda azegukana ikamba rya Miss University Africa. Ati “Ni ibyishimo kuri twe. Biraduha icyizere no gukora cyane kugira ngo muri uyu mwaka Umunyarwandakazi azegukane ikamba rya Miss University Africa.”

Nsengiyumva anavuga ko bishimira kuba barateguye Umunyana Shanitah kugeza ubwo yegukanaga ikamba rya Miss East Africa. Ni urugendo avuga ko bamazemo igihe gito mu marushanwa y’ubwiza, ariko ngo bizeye gukora uko bashoboye kose kugira ngo umukobwa uhagarariye u Rwanda ajye yitwara neza.

Umunyana yegukanye ikamba rya Miss East Africa nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018.

Abategura iri rushanwa bavuga ko buri mukobwa bazamwoherereza ikamba yegukanye, kandi bazategura n’umuhango wo kubitangaza ku mugaragaro.

Ntabwo bashyizemo Miss University Africa Angola na Sudani y’Epfo, ku mpamvu bavuze ko ‘ari ibisonga bifite izindi nshingano zizatangazwa vuba’.

Mu muhango wo gutangaza uwegukanye ikamba rya Miss University Africa 2021, Umunya-Angola yabaye igisonga cya mbere, umunya-Sudani y’Epfo yabaye igisonga cya kabiri naho umunya-Cameroon yabaye igisonga cya Gatatu.

Inkuru bifitanye isano: Ambasaderi Kamanzi yaramwakiriye! Phiona yavuze ibyamufashije kuba igisonga cya Miss University Africa


Umwiza Phiona yahawe ikamba rya Miss University Africa- East Africa nyuma yo kwegukana ikamba ry’igisonga cya Gatatu
Umwiza Phiona asanzwe ari igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020

Adar Yusuf wo muri Somalia ni we uherutse kwegukana ikamba rya Miss University Africa 2021
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMWIZA PHIONA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND