Kigali

Ambasaderi Kamanzi yaramwakiriye! Phiona yavuze ibyamufashije kuba igisonga cya Miss University Africa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2021 11:54
0


Ku wa 18 Ukuboza 2021, mu gihugu cya Nigeria hasojwe irushanwa rya Miss University Africa aho ikamba ryegukanwe n’umukobwa witwa Adar Yusuf wo muri Somalia.



Ni mu muhango wabereye ahitwa Chida International Hotel Jabi mu Mujyi wa Abuja, aho Umwiza Phiona wari uhagarariye u Rwanda yegukanye ikamba ry’igisonga cya kane.

Umunya-Angola yabaye igisonga cya mbere, umunya-Sudani y’Epfo yabaye igisonga cya kabiri naho umunya-Cameroon yabaye igisonga cya Gatatu.

Adar wo muri Somalia wegukanye ikamba rya Miss University Africa, yahembwe $50 000, imodoka nshya ndetse anagirwa  Ambasaderi w’abanyeshuri b’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu mukobwa yegukanye iri kamba asimbuye Marlise Sacur wo muri Mozambique. Icyo gihe ryari ryitabiriwe na Umunyana Shanitah.

Umwiza Phiona yabwiye INYARWANDA ko yashimishijwe no kwegukana iri ikamba. Avuga ko ari indi ntambwe yateye mu buzima bwe.

Ati “Byarandenze! Kubera ko ririya ni irushanwa rikomeye ntabwo riba ryoroshye. Ntabwo ari nk'abantu bari aho ngaho, uba ugiye guhangana nabo n'ibihugu n'abantu bari bafite ubushobozi buhagije kugira ngo nabo babone ririya kamba. Kuba narageze mu 10 ba mbere nkagera muri batanu ba mbere kugeza mbaye igisonga cya kane, ni ibintu bihambaye.”

Uyu mukobwa avuga ko iri kamba aricyesha imyiteguro yakoze ndetse n’uburyo yari ashyigikiwe kuva ku munsi wa mbere w’iri rushanwa kugeza ku munsi wa nyuma ubwo mu bari bitabiriye umuhango wo gutanga ikamba harimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi.

Avuga ko Ambasaderi bahuye mu minsi ya mbere akitabira iri rushanwa, kandi ko gushyigikirwa nawe byatumye n’abanya-Nigeria bamushyigikira cyane. Ibintu avuga ko byamutunguye. 

UMWIZA PHIONA YAKOZE INDIRIMBO YO KURWANYA COVID-19 MBERE Y'UKO YITABIRA MISS UNIVERSITY

">

Phiona avuga ko icyo yabonye ari uko u Rwanda ruzwi, kandi ko benshi bamubwiraga ko ari umukobwa wa Kagame. Ati "Byanyeretse ko dufite ubuyobozi bwiza burenzeho n'ubwo ari ibintu bigaragarira bose ariko noneho byanyeretse ko ari ibintu biri hejuru cyane."

Uyu mukobwa avuga kandi ko iri kamba yegukanye aricyesha imyiteguro yakoze akiri mu Rwanda no kuba yarahagurutse yiyumvamo icyizere cyo kwitwara neza.

Ati "Ntabwo wakwitegura bigeze aho ngo ube udafite icyizere. Icya mbere numvaga ko ngomba guhesha igihugu cyanjye ishema. Kuko hariya iyo ugezeyo ntabwo bavuga ngo Phiona ntabwo baguhamagara izina ryawe bavuga u Rwanda."

Uyu mukobwa avuga ko mbere yo kwitabira iri rushanwa, yifashishije abarimo Mucyo Christelle, Nsengiyumva Alphonse na Umufite Anipha bamufasha kwitoza mu ntambuko, uburyo bwo kuvugira imbere y'abantu, akorana n'abahanga mideli bamukorera imyenda azaserukana.

Umwaka wa 2021, Phiona awusobanura nk’umwaka w’amahirwe kuri we ariko kandi utaramworoheye mu gushyira mu bikorwa umushinga we yise ‘Ntitubahane’.

Uyu mukobwa yiga ibijyanye na 'Marketing' muri Kaminuza ya African Leadership University. Ubwo yitabiraga iri rushanwa byamusabye gusubika amasomo.


Umwiza Phiona yavuze ko yashimishijwe no kwegukana ikamba ry’igisonga cya kane muri Miss University Africa


Umwiza avuga ko byamusabye gusubika amasomo ya Kaminuza kugira ngo yitabire iri rushanwa ryaberaga muri Nigeria

Umwiza avuga ko iri kamba azarikoresha mu guhindura sosiyete nziza


Phiona yavuze ko yahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi bagirana ibiganiro kandi ku munsi wa nyuma w’irushanwa yari ahari

Adar Yusuf wo muri Somalia niwe wabaye Miss University Africa


Muri iri rushanwa, Umwiza yari yambaye ikanzu ibengerana ariko ku ntugu zayo zombi hagaragaraho ishusho y’umugabane wa Afurika
 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYENA MISS UMWIZA PHIONA

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND