RFL
Kigali

Mango 4G yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Infinix inatangaza Junior Giti nka Ambasaderi wayo-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:3/01/2022 12:52
0


Sosiyete icuruza Internet mu Rwanda, Mango 4G yasinyanye amasezerano y'imikoranire na Infinix agamije gusakaza internet ku bagura telefoni za Infinix bagahabwa interineti y'ubuntu.



Mu gushaka gusobanukirwa byimbitse ibijyanye n'aya masezerano, InyaRwanda yaganiriye na Eric Niyomugabo umuyobozi wa Mango 4G maze tumubaza byinshi bikubiye muri aya masezerano tunamubaza impamvu bahisemo Junior Giti.

Eric Niyomugabo umuyobozi wa Mango 4G yavuze ko imikoranire ya Mango na Infinix ari imikoranire myiza igiye kugeza abaturarwanda ku kubona interineti y’ubuntu ndetse no kubona terefone zidahenze.  

Yagize ati: ''Muri macye rero icyo aya masezerano agamije ni ukunganira Leta muri gahunda bafite yo kwihutisha iterambere kandi iterambere rigendana na interineti igezweho, natwe ni muri urwo rwego turi muri iyo nzira kugirango dufatanye biciye mu iterambere".


Luck Nzeyimana niwe wari umusangiza w'amagambo

Yavuze kandi impamvu bahisemo Junior nka Brand Ambassador wa Mango 4G ati: ''Junior twamuhisemo nk’umuntu ukurikirwa cyane ugezweho ushobora kumenyekanisha ubu bufatanye dufitanye na Infinix. Ikindi Junior twari tumaze igihe dukorana n’ubundi na mbere hose hari ibikorwa twagiye dukorana kandi tubona ko inshingano ze azikora neza. 

Ni muri urwo rwego rero n’ubu twamwifuje kugira ngo aze adufashe kumenyekanisha iyi gahunda dufite yo kuba turi gukorana na infinix ko umuntu wese uguze terefone agomba kubona na interineti y’ubuntu.''

Eric Niyomugabo umuyobozi wa Mango 4G asobanura ibijyanye n'aya masezerano

Umuyobozi wa Mango 4G, Eric Niyomugabo yakomeje avuga ko aya mahirwe agenewe buri muntu wese ndetse ko uwataha atabonye iyo interineti nyuma yo kugura interineti yahita ahamagara kuri 2550. Ni amasezerano y’umwaka izi sosiyete zombi zagiranye aho umuntu uzajya ugura telefoni iyo ari yo yose ya Infinix Mobile, azajya ahabwa internet y’ubuntu ya Mango 4G.


Junior Giti wamamaza Infinix na Mango 4G

Hamurikwa ubu bufatanye, hatangajwe ko Junior Giti umaze kwamamara mu gusobanura filime ndetse n’umuraperi Ish Kevin ari bo bagiye kwifashishwa mu kumenyekanisha ubu bufatanye bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Cynthia Uwase, ushinzwe imishinga muri Mango 4G, yavuze ko ashimishijwe n’uko uyu mushinga watangiye cyane ko wanashyizweho kugira ngo ufashe abantu muri iyi minsi mikuru.


Uwase yagize ati: “Nshimishijwe n’umushinga watangiye. Muri iki gihe turimo twashyizeho poromosiyo aho umuntu agura telefoni iyo ari yo yose ya Infinix agahabwa internet y’ukwezi ya Mango 4G. Ibi bikunda kuri telefoni yose iguzwe ariko ijyamo internet ya 4G.”


Rugomboka Yvan wari uhagarariye Infinix


Junior Giti yerekana umupira wa Mango 4G nk'ikimenyetso cy'imikoranire








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND