RFL
Kigali

Safari Nyubaha! Urutonde rw'abantu 10 bagarutsweho cyane mu 2021

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:28/12/2021 21:32
0


Harabura iminsi itatu ngo umwaka wa 2021 ugere ku musozo. Wabaye umwaka utandukanye cyane n’indi yawubanjirije, ariko mu buryo bwagutse ntutandukanye n’uwa 2020.



Impamvu ishingirwaho ni uko iyi myaka yombi yigishije Abanyarwanda n’abandi, kubaho bahangana n'icyorezo cya Covid-19 hagamijwe kugera ku ntsinzi.

Ibintu abanyarwanda bahuriyeho n'isi yose harebwe ingamba zo kwirinda, zitangwa n'impuguke mu by'ubuzima.

Usubije amaso inyuma wabona byinshi byaranze uyu mwaka, bizandikwa mu bitabo n’ibindi byabaye bigatungura benshi.

INYARWANDA igiye kugaruka ku bantu bavuzwe cyane mu Rwanda, haba mu imyidagaduro, mu mikino no mu bindi.


1. Safari George wamenyekanye nka Safari Nyubaha

Imbuga nkoranyambaga na telephone zigendanwa, zibitse amashusho y'umusaza w'i Nyagatare wagaragaye arimo kugundagurana n'abashinzwe umutekano mu rwego rwa Dasso. Byaberaga mu rwuri rw'inka.

Amashusho y'uyu musaza ntasobanura mu buryo butomoye icyo izi mpande zombi zapfaga, cyakora agaragaza bisa nk’aho uyu musaza yari arimo kwirengera n’ubwo byakozwe mu buryo buhabanye n’amategeko bikaganisha mu gusagarira no kurwanya inzego, byanatumye safari agezwa imbere y'inkiko.


2.Nyarwaya

Uyu ni undi musaza, wagaragaye mu mashusho yakwiriye hose adakozwa ibyo kwikingiza. Ati “Nta nkingo z’aya masaha nshaka".

Amashusho y'uyu musaza yasamiwe hejuru, abenshi bakanahuriza ko Nyarwaya yari akeneye gusobanurirwa ubwiza bwo gufata urukingo by’umwihariko ku muntu ugeze mu zabukuru, hanyuma agafashwa no mu yindi mibereho y'ubuzima busanzwe kuko yagaragaraga nk'umusaza ukeneye kwitabwaho mu masaziro byaba bikozwe n'inzengo z'ubuyobozi bw’aho atuye cyangwa se abandi bagira neza. Nyuma, hasohotse ifoto ari gukingirwa Covid-19.

3.Murindahabi Iréné

Ni umunyamakuru wa Television yitwa Isibo. Uyu mugabo usigaye wiyita Molodokayi, akomatanya akazi k’itangazamakuru n'ubushabitsi burimo gukorana n'abahanzi binyuze mu Label yashinze yise MIE.

Inkuru y'uyu munyamakuru ikomatanyirijemo uruhurirane rw'abandi bantu batandukanye nka Mike Karangwa, umukecuru w'i Musanze akaba n’umubyeyi w'abana bamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bitwa Vestine na Dorcas.

Hanavugwamo kandi undi mugabo utari umenyerewe cyane mu myidagaduro uzwi nka Aimable.

Bijya gutangira havuzwe ko Murindahabi akoresha Vestina na Dorcas mu nyungu ze bwite zimubyarira umusaruro.

Hakavugwa ko amafaranga yose yinjiraga avuye ku rubuga rwa youtube binyuze mu bihangano (byataziwe Cano) by’abo bana, yikubirwaga n'uyu munyamakuru.

Ng’uko uko umubyeyi w'aba bana mu buryo bwatunguye benshi yageze i Kigali. Ni mugihe ingendo zihuza Intara n'Umujyi wa Kigali zari zifunze.

Muri iyi nkundura y'intangiriro za Nyakanga, mu buryo bwikoze n’uko Mike Karangwa na Aimable bisanzemo, hakavugwa ko uruhare rwabo rwari ugushuka uyu mubyeyi no kugumura aba bana, bamaze gushimangira ubudahangarwa bwabo mu muziki.

Amakuru akomeza agaragaza ko Mike Karangwa yiyambaje urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha ashinja M. Irene kumusebya no kumuharabika.


4. Olivier Kwizera

Birasa nk'ibidashoboka kuvuga abantu bataramweho mu 2021, ngo usige umunyezamu w'ikipe y'igihugu amavubi akaba n'umunyezamu w'ikipe ya Rayon Sports.

Icyo abantu badashidikanyaho ni ubuhanga bw'uyu mugabo, cyakora mu bihe bitandukanye bugenda bukomwa mu nkokora n'imyitwarire y'ubuzima busanzwe.

Ku wa 19 Kanama 2021, ubwo ikipe y'igihugu yari mu mwiherero w'imikino ya Mali na Kenya, Kwizera yaraye ijoro ari ku rubuga rwa Instagram we aganira n'umukobwa witwa Shazz nawe wavuzwe cyane muri uyu mwaka, kubera dosiye yamuhurijemo n'abahanzi babiri aribo Davis D na Kade.

Yongeye kuvugwa mu nkuru y'impimbano y'urukundo rwe n'umuhanzi Waykee Benda. Olivier na Shazz baraye basusurutsa ababakurikira ku mbunga zabo.

Ibi byaviriyemo Olivier Kwizera guhita asezererwa mu mwiherero w'ikipe y'igihugu amavubi, n’ubundi yari yahamagawemo nyuma y’uko yari amaze iminsi afunguwe kubera gukurikiranwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Ni na nyuma y’uko yari yatangaje ko yasezeye ku mupira w'amaguru.


5. Rocky Kirabiranya

Uyu azwi mu gusobanura filime binyuze mu bushabitsi bwitwa Rocky Entertainment.

Ubwo hategurwaga kumurikwa indirimbo ya Papa cyangwe (umuhanzi wari mu biganza bya Rocky, mu bijyanye no kureberera inyungu mu byamuzika) hamwe na social mulla, Rocky yakinnye ikinamico y'ubukwe.

Hari igice cy'abantu bashinzwe gukwirakwiza ko ari ubukwe bwabaye, hakaba n'ikindi gice gihamya ko ntabwo byose hagamijwe icyiswe " gutwikira" indirimbo yari igiye gusohoka.

Ibi byari uruhurirane rw'imvugo zadukanywe n'uyu mugabo harimo iya "Nta gikwe" yanenzwe n’abatari bacye bavuga ko ari ukugumura urubyiruko.

Mu bisobanuro by'uyu mugabo, we akavuga ko bitumvikanye uko yashakaga ko byumvikana.


6. Super Manager, Fatakumavuta na Dj Brianne

Niba itangazamakuru rya Youtube ryinjiza, aba bagabo babiri wongeyeho Dj Brianne birashoboka ko binjirije menshi abafite YouTube bakoranye nabo, biciye mu biganiro batanze bitavugwagaho rumwe. 

Akenshi wasangaga ari ukwibasirana hagati yabo mu buryo bwagutse. Nka super Manager yavuzwe mu isinywa ry'amasezerano n'ibigo by'ubucuruzi, cyakora ingano y'amafaranga yabaga yasinyiwe ntavugweho rumwe.

Fatakumavuta yatangiye ari umutumirwa mu biganiro bya Youtube, biza gushibukamo kwiyita umusesenguzi.

Hari igice kinini cy'abantu batari barigeze bamenya Dj Briane nk'umugore uvanga imiziki, ahubwo bamuzi nk'umuntu utanga ibiganiro ku mbuga za YouTube, akavuga ukuri benshi batajya batinyuka kuvuga.

Aba bategereje ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2021 ngo bemere. Hari mu iserukiramuco ryiswe Eco fest ryabereye i freetown muri Sierra Leone, Dj Brianne yasusurukije imbaga y'abari babyitabiriye.

Cyakora mbere yaho ndetse na nyuma yaho, yagiye agaragara mu bitaramo bihuza abantu baba bambaye utuntu dutanga umuziki mu matwi buri umwe yumva umuziki we (Silent Disco).


7.Niyonzima Olivier Sefu

Ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi ukina hagati. Aho hagati kandi anahakinira ikipe ya AS Kigali, anahakina neza cyakora nawe akenshi agorwa n'imyitwarire yo mu buzima busanzwe.

Ku wa 15 Ugushyingo muri uyu mwaka turi gusoza, ikipe y'igihugu Amavubi yatsinzwe na Kenya ibitego 2-1, mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi cyizabera muri Quatar.

Iki gitego kimwe cyatsinzwe na Olivier Niyonzima Sefu, cyakora umunsi wakurikiyeho binyuze mu ishyirahamwe ry'umupira w' amaguru mu Rwanda (FERWAFA), basohoye itangazo rihagarika Sefu mu ikipe y'igihugu igihe kitazwi.

Byari bitarasobanuka kuko ntawigeze amenya icyatuma umukinnyi atsindira igihugu igitego, nyuma y'igihe gito cyane agahita ahagarikwa kuzongera gukina.

Ibyo kuri murandasi ntibitinda! Imbunga nkoranyambaga zahise zitugezaho amashusho ya Niyonzima Olivier Sefu ari guceza mu kabyiniro i Nairobi, agaragiwe n'inkumi z’ikibero. Hahise hamenyekana ko ibyo byose byabaye nyuma y’uko Olivier atorotse aho ikipe y'igihugu yari icumbitse i Nairobi, nyuma yo gusaba uruhushya akarwimwa.

8. Miss Ingabire Grace

Ni Nyampinga w'u Rwanda wa 2021. Yari ahagaririye igihugu mu irushanwa rya Miss World ryaberaga i Puerto Rico, rikaza gukomwa mu nkokora na Covid-19.

Ryahagaritswe nyuma y’uko abagera kuri 35 harimo abahatana n’abategura basanganwemo Covid-19, amasaha macye mbere yo gutanga ikamba.

Mu gace ko kwiyerekana mu mwambaro uranga igihugu, hazahora hibukwa ikanzu yadozwe n’inzu y'imideli yitwa Moshions ikambikwa Miss Ingabire Grace.

Ibitekerezo byaherekeje amashusho y’iyo kanzu byinshi byarayinenze, hari n’igice cy'umubare w'abantu batari bacye, bamenye ko Miss Ingabire Grace ari guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w'isi nyuma yo gusakara kw'amashusho y’iyo kanzu.


9. Bruce Melodie

Amaze imyaka ikabakaba itatu ari ku gasongero k’umuziki mu gihugu. Ibi bituma ahora mu bavugwa kandi abasobanukiwe iby'imyidagaduro, bahamya ko nabyo biri mu bishobora gucuruza.

Tukivuga ubucuruzi, umwaka wa 2021 wicaranyije Bruce Melodie n'abanyamafaranga ku meza amwe, hasinywa amasezerano y'imikoranire.

Nko muri Gicurasi, Bruce Melodie yari muri Kigali Arena ashyira umukono ku masezerano y'imikoranire. Hari ibigo byinshi byagannye uyu mugabo bemeranya imikoranire, cyakora amasezerano ya Miliyari 1$ yasize inkuru imusozi!

Ku wa 25 Kanama 2021, Bruce Melodie abashoramari mu kigo cyitwa Food Bundle n'itangazamakuru bahuriye kimihurura kuri Convention Arena, mu muhango wo gutangaza imikoranire no gushyira umukono ku masezerano ahwanye na Miliyari 1$, yagombaga kwishyurwa Bruce Melodie.

Hakomeje kwibazwa ku ngano y'amafaranga, ariko Bruce Melodie agashimangira ko abatabyemera ari abatifuza ko atunga amafaranga.

Uko iminsi yicumaga, Bruce Melodie yabanye n’igitutu cy'itangazamakuru ryifuzaga kumenya ukuri kw’ayo masezerano, byabaye nk’aho bisobanuka hasobanurwa imikoranire ko ari amafaranga azagenda yishyurwa hagendewe ku nyungu mu by’ubucuruzi no kumenyekana kw’icyo kigo nibyo gikora.

Haracyari byinshi bigoye bitaranasobanuka, kuri aya amasezerano ya Miliyari ya Bruce Melody na Food bundles.

Nk’ubu iyo usuye imbuga ze ntaho ushobora kubona yavuze kuri icyo kigo n’ibyo gikora. Mu itangazamakuru, abivugaho abibajijwe nabwo akabivuga abinyura hejuru.

Mu gitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ntiyigeze avuga kuri iki kigo nibyo gikora. Bruce Melodie wiyise Munyakazi, ubusanzwe mu by’ubucuruzi n'imikoranire n'ibigo biba byamugannye azwiho kubishyiramo umurava, umuhate n'ubushobozi bwose. Cyakora ku masezerano ya Miliyari 1$ byo ni ikinyuranyo.


10. CP John Bosco Kabera

Kimwe n'umwaka wabanjirije uyu, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CIP John Bosco Kabera ari mu bantu bavuzwe cyane, akenshi bigahurirana n’inshingano ze zo kumenyekanisha no gukurikirana ishyirwamubikorwa ry'ingamba mu guhangana no kurwanya Covid-19.

Yatumiwe mu biganiro bitandukanye mu bitangazamakuru, abenshi bakanyurwa n’ibisobanuro n'uburyo bw'imiganirire ye. Ijwi rye rikangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo ryanakozwe indirimbo, irahererekanwa henshi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND