RFL
Kigali

Nyuma yo gutandukana, Kanye West yaguze inzu hafi yaho Kim Kardashian atuye

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:28/12/2021 10:00
0


Kanye West[Ye] nyuma yo gutandukana n’umugore we Kim Kardashian, yakunze kumvikana mu ruhame avuga ko yifuza kongera guhuza umuryango we, uyu muraperi ntari gutinya no gusohora amafaranga atari macye kugira ngo agere ku ntego afite kuko yamaze kugura inzu yafi yaho uyu wahoze ari umugore we atuye.



Mu rwego rwo gukomeza kuba hafi y’umuryango we, Kanye West yafashe icyemezo cyo kugura inzu hafi yaho Kim Kardashian batandukanye atuye.

Amakuru avuga ko uyu muraperi w’imyaka 44 y’amavuko, iyi nzu yayiguze mu ntangiriro z’uku kwezi k'Ukuboza, ikaba ifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu by’amadolari ($4.5 Million), ikaba iherereye ahitwa Hidden Hills muri Leta ya California.

Aya mafaranga yaguzwe iyi nzu arengaho $421,000 by'ayo uwagurishaga iyi nzu yasabaga. Uyu muraperi akaba yarahisemo kuyarenzaho ariko abashe kuyegukana.

Aho iyi nzu iherereye ni ku muhanda hafi y’inzu Kanye West yahoze abamo n’umugore we Kim Kardashian, akaba ariho uyu mugore we atuye magingo aya n’abana babo bane babyaranye.



Inzu Kanye West yaguze ifite agaciro ka $4.5 Million 

Mu Ukwakira, Kim Kardashian w’imyaka 41 y’amavuko yishyuye uwahoze ari umugabo we Miliyoni makumyabiri n’eshatu z’amadolari ($23 Million) nk’umugabane wa Kanye West ku nzu yabo babagamo mu gace ka Hidden Hills, bityo uyu mugore ahita ayegukana.

Muri izi Miliyoni makumyabiri n’eshatu z’amadolari ($23 Million) harimo Miliyoni makumyabiri ($20 Million) z’inzu ubwayo, hakiyongeraho Miliyoni eshatu ($3 Million) z’agaciro k’ibikoresho byose biri muri iyi nzu.



Kim Kardashian na Kanye West 

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Kim Kardashian yagiye mu rukiko kwaka gatanya n’umugabo we Kanye West ndetse bombi bamaze kwemeranya ko bagomba gufatanya kurera abana babo bane babyaranye, aribo: North (imyaka 8 y’amavuko), Saint (imyaka 6 y’amavuko), Chicago (imyaka 3 y’amavuko) na Psalm (imyaka 2 y’amavuko).

Hari amakuru aherutse gutangwa n’umuntu wa hafi ya Kim Kardashian avuga ko uyu mugore nta gahunda afite yo guheza Kanye West kubonana n’abana be ndetse yifuza ko yajya yitabira ibirori byateguwe n’uyu mugore kubw’abana be maze bakifatanya nk’umuryango.

Kanye West aherutse gutangariza mu ruhame ko yifuza kongera gusubirana na Kim Kardashian ndetse ko kuri we bataratandukana kuko atarabona impapuro za gatanya. Uyu mugore amaze iminsi itari micye afitanye umubano n’umunyarwenya Pete Davidson ndetse amakuru avuga ko urukundo rugeze aharyoshe hagati yabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND