RFL
Kigali

Lionel Messi abangamiwe cyane no kuba ari Messi Isi yose iba ihanze amaso

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/12/2021 19:15
0


Rutahizamu w’umunya-Argentine ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Lionel Messi yagaragaje ko rimwe na rimwe abangamirwa cyane n’ubwamamare bw’izina rye, aho yavuze ko ajya yifuza kuba ahantu hatuje we n’umuryango we Isi itamenya ibyabo nk’uko bakurikiranwa cyane kuri ubu.



Messi aherutse kwegukana Ballon d’Or ya karindwi kuva yatangira gukina umupira w’amaguru ndetse ahita ashyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku Isi ukoze ayo mateka.

Nyuma yo kwegukana iki gihembo kitavuzweho rumwe kubera ko benshi mu bakunzi ba ruhago bahamyaga ko Lewandowski ukinira Bayern Munich ari we wari guhabwa iki gihembo bityo bavuga ko habayemo ubujura.

Imitwe myinshi y’inkuru yakomeje kugaruka kuri uyu rutahizamu mu cyumweru cyose, ndetse anatangazwaho amakuru atandukanye arimo n’ayo mu buzima bwite abamo umunsi ku munsi.

Mu busanzwe niko ubuzima bw’ibyamamare bumeze, ntaho guhisha amakuru yabo ya buri munsi haba hahari kuko Isi yose iba ikeneye kumenya ikijya mbere kuri bo, haba mu buzima busanzwe ndetse n’ubuzima bwihariye bwabo kenshi na kenshi usanga buri hanze.

Icyo bakora cyose baramenyekanye kigomba kumenywa na rubanda, babishaka cyangwa batabishaka.

Aganira na France Football, Messi yagaragaje ko rimwe na rimwe abangamirwa no kuba ari Messi, akifuza kubaho mu buzima bw’ibanga.

Yagize ati”Nabaye Messi mu myaka 34, Ubu natangiye kumva igisobanuro cyabyo. Nishimira buri kimwe cyose cyabaye, n’ubwo rimwe na rimwe numva mbangamiwe nkifuza kubaho mu buzima bw’ibanga, nkishimana n’umuryango wanjye nta wundi muntu utwitayeho”.

Messi ntabwo akunda kuvuga cyane cyangwa ngo ashyire ubuzima bwe cyangwa bw’umuryango we ku karubanda guhera igihe yatangiye kuba icyamamare, ibikorwa bye mu kibuga nibyo avugisha kurusha ikindi cyose.

Messi yatangaje ko abangamirwa no kuba ari Messi Isi yose ireba

Messi aheruka kwegukana Ballon d'Or ya Karindwi birasakuza

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND