Koffi Olomide w’imyaka 65 wavugishije abatagira ingano kubera ibyaha byinshi kandi bikomeye ashinjwa byo guhohotera ikiremwamuntu harimo n’icyo yahamijwe mu mwaka wa 2019 cyo gufata ku ngufu umwangavu w’imyaka 15, ategerejwe i Kigali mu gitaramo cy'imbaturamugabo.
Mu minsi micye ishize ni bwo Koffi Olomide yarimo
yizihiza isabukuru y’imyaka 35 amaze mu muziki yaronkeyemo akayabo karenga
miliyari 18Frw, yatumye agura ubutaka n’inyubako mu bihugu byo mu Burayi birimo
u Bufaransa, u Bubiligi n’ahandi hanyuranye harimo no mu gihugu cy’amavuko cye
cya Congo.
Ariko kuva havugwa iby’igitaramo azakorera mu Rwanda, hakomeje kuzamuka amakuru menshi arimo ay’abagaragaza ko batifuza ko yagera ku
butaka bw’u Rwanda, igihugu kimakaje iterambere ry’umwari n’umutegarugori,
uburenganzira bwa muntu kandi rwubakiye ku mahame ya demokarasi ibyo Koffi
Olomide asa n’udakozwa.
INYARWANDA nyuma y’ibikomeje kugaragazwa n’ibihumbi
binyuranye by’abantu hirya no hino ku isi, yabateguriye urutonde rw’ibyaha Koffi
Olomide ashinjwa harimo ibyamuhamye n’ibyo yahanaguweho.
Mu mwaka wa 2019 Koffi Olomide yahamijwe icyaha cyo
gufata ku ngufu umwangavu w’imyaka 15, akatirwa igihano gisubitse cy’imyaka 2
anacibwa asaga miliyoni 5 mu manyarwanda y’impozamarira.
Yanasabwe gutanga angana gutyo n’urukiko rwo muri
Nanterre kubera abagore batatu yinjije mu buryo bunyuranije n’amategeko mu
Bufaransa.
Ibi byabaye kandi nyuma y’uko uyu mukambwe yari yageze imbere y’urukiko na none mu mwaka wa 2012, ashinjwa kuba yarahohoteye akanafata ku ngufu ababyinnyi be muri Paris, aho yari yarabafungiraniye muri Kamena 2006 bakaza kumucika bagahunga ntibongere no gusubira muri Congo Kinshasa aho baturukaga batinya ko yazongera kubashimuta. Nyamara nyuma y’uko umushinjacyaha yasabiraga Koffi Olomide igihano cy’imyaka 7, urukiko rwatesheje agaciro ibirego byose yashinjwaga.
Na none 2012 nabwo yashinjwe gukubita umufasha
gutunganya imiziki ye [producer], akatirwa amezi atatu asubitswe. Mu mwaka wa
2016 yatawe muri yombi ariko aza kurekurwa nyuma yo gukubita umwe mu babyinnyi
be, hari muri Kenya.
Mu mwaka wa 2018 yasabiwe gutabwa muri yombi nyuma
yo gukubita umufotozi w’umunyarwanda hari muri Zambia. Koffi Olomide mu mwaka wa
2008 ntabwo yakurikiranweho icyaha cyo gukubita uwafataga amashusho amumenera ‘camera’
ariko baje kwiyunga.
Koffi Olomide yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwangavu w'imyaka 15
Koffi Olomide akomeje gusabirwa ko atakorera igitaramo i Kigali
Mu byaha Koffi ashinjwa kandi harimo guhohotera no gufata ku ngufu ababyinnyi be
TANGA IGITECYEREZO