RFL
Kigali

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko Bus bakoreshaga yaboreye mu Akagera, ahishura ko bari gushaka igezweho nshya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/11/2021 20:21
0


Umuyobozi wa Rayon Sports Jean Fidele Uwayezu, yatangaje ko abayobozi bamubanjirije bakoze amakosa ku masezerano basinyanye n’Akagera kabagurishije Bus Rayon Sports yakoreshaga, anahishura ko iyi kipe iri gushaka uko yagura imodoka nshya igezweho aho kugarura iyaboreye mu Akagera.



Bus yatwaraga abakinnyi ba Rayon Sports ku mikino ndetse no ku myitozo, imaze igihe yarafatiriwe n’Akagera Motor kayibagurishije kubera kunanirwa kwishyura umwenda wasigaye ubwo bayiguraga.

Iyi modoka yateje impagarara hagati ya Rayon Sports na Kompanyi ya Akagera Motors, yaguzwe mu Ugushyingo 2018, icyo gihe Muvunyi Paul wayoboraga iyi kipe yishyuye miliyoni 45 muri miliyoni 100 bari bumvikanye ariko bemeranywa ko hari amafaranga Rayon Sports izajya yishyura buri kwezi kugeza miliyoni 55 bari basigayemo zishizemo.

Gusa ntabwo ibyo impande zombi zari zemeranyijeho ariko byagenze kuko iyi modoka yagiye ifatwa n’Akagera bya hato na hato bitewe n’uko iyi kipe yabaga itubahirije amasezerano bagiranye, ikibazo gikomereza no kuri Munyakazi Sadate wasimbuye Muvugi ku buyobozi bwa Rayon Sports, na we wananiwe kujya yishyura aya mafaranga ya buri kwezi, none bikaba byaranakomereje k’uwamusimbuye Uwayezu.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, Uwayezu Jean Fidele yabwiye itangazamakuru ko Rayon Sports iri gushaka imodoka nshya y’abakinnyi kuko iya mbere yo ishobora no kutazagaruka kuko ubu ideni rigeze hafi muri miliyoni 65 zirenga ndetse anavuga ko habaye gukora amakosa ku masezerano ubuyobozi bwamubanjirije bwasinyanye na Akagera.

Yagize ati” “Imodoka ya mbere iri mu bibazo bishobora no gutuma itazanagaruka ahari, reka nsubire inyuma gato wenda n’abandi babyumve, ubuyobozi bwariho icyo gihe bwakoranye amasezerano n’Akagera, babaha bisi(bus) kuri miliyoni 100, batanga 45 hasigara 55, ntiyongeye kwishyura buri kwezi ayasigaye”.

“Mu masezerano harimo ko nibatishyura Akagera kazafatira imodoka, karayifatiriye, ubwo hagati aho ayo mafaranga yari asigaye miliyoni 55 kuko agaciro kari miliyoni 100, hagiye hazamo inyungu z’ubukererwe. Ubu zishobora kuba zigeze kuri miliyoni 65 cyangwa zirenga”.

gera ku buyobozi bwa Rayon Sports twe twagiye kuganira nabo, twe tubereka uko twifuza byakemuka bitewe n’ubushobozi bwari buhari, mu bibazo by’amafaranga byari bihari tubereka uko twakorana ngo tuyigaruze, batubwira ko bitashoboka ko ahubwo twishyura ayo mafaranga yose, ntayo twari dufite. Ikindi kinababaje mu masezerano yari ahari, harimo ko Akagera nikayifatira, kakayiteza cyamunara, ntigere kuri ayo mafaranga, ngo asigaye Rayon Sports izayishyura”.

“Ni agahinda amasezerano nk’ayo kuyasinya uri umuyobozi, ni igisebo, ni byo bibazo turimo muri Rayon Sports, byarananiranye noneho no kuba imaze igihe, imyaka ingahe iparitse icyo ni ikindi kibazo, twe ibyo tureba ni ibifitiye inyungu Rayon Sports, ushobora kuyizana ikakubera ikindi kibazo, twe turifuza gushaka imodoka nshya igezweho, ikomeye yadukorera akazi kuruta kujya kurwana n’iyaboreye mu Kagera”.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo, Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umuterankunga mushya witwa Tom Transfers uzaha imodoka 2 iyi kipe zo gukoresha ku biro (Office), ikazabamamaza ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’imikino ibiri ya shampiyona y’u Rwanda 2021-22, Rayon Sports ifite amanota 4 mu mikino 2, ikaba ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu yavuze ko iyi kipe iri gushaka Bus nshya kubera ko iyo bakoreshaga yaboreye mu Akagera

Rayon Sports imaze igihe idakoresha Bus yayo yafatiriwe na Kompanyi ya Akagera Motors





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND