Kigali

Bizimana Djihad yasabye imbabazi Abanyarwanda nyuma yo gutererana bagenzi be ku mukino wa Mali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/11/2021 14:30
0


Nyuma yo gukora ikosa ryatumye abona ikarita y’umutuku amaze iminota umunani mu kibuga mu mukino Amavubi yatsinzwemo na Mali ibitego 3-0 i Kigali, mu mukino ubanziriza uwa nyuma mu itsinda E nu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, yasabye imbabazi Abanyarwanda ku bw’ikosa yakoze ryatumye atererana bagenzi be bagatsindwa nabi.



Ku wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo, kuri Stade ya Kigali u Rwanda rwakinnye na Mali mu mukino wa gatanu wo mu itsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, umukino warangiye u Rwanda rutsindiwe mu rugo ibitego 3-0.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa munani, Bizimana Djihad wari wabanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi, yahawe umupira nko muri metero 35 uturutse ku izamu rya Emery Mvuyekure, agiye gufunga umupira uramucika ujya kwa Adama Traore wa Mali wari usigaye arebana n’izamu ry’Amavubi, ahita amuhirika yitura hasi, umusifuzi ntiyazuyaje yahise amwereka ikarita itukura asohoka mu kibuga.

U Rwanda rwakinnye iminota 82 ari abakinnyi 10, akazi katari koroshye nyuma yuko Djihad asohotse mu kibuga, byanarangiye Amavubi atsinzwe ibitego 3-0 muri uyu mukino.

Ikosa Djihad yakoze benshi bavuze ko ryari rikwiye ariko yaryiteye kubera ko yagize uburangare atinda kwikuraho umupira hakiri kare, akomeza kuwizegurutsaho bituma akora ikosa ryamuviriyemo gusohoka mu kibuga nyuma y’iminota umunani gusa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Djihadi Bizimana yasabye imbabazi ku bw’ikosa yakoze ryatumye Amavubi atsindwa, avuga ko na we atari byo yifuzaga.

Yagize ati “Muraho neza! Mfashe uyu mwanya nisegura nasaba imbabazi abasiporutifu ndetse n’abanyarwanda muri rusange ku bw’ikosa nakoze mu mukino w’ejo hashize rigashyira ikipe muri rusange mu bibazo, byose byari ukurwana ku ishema ry’igihugu ndetse n’ikipe yacu…. Byarambabaje cyane Kandi mu by’ukuri si nari mbigambiriye…”

“Dukora amakosa nk’abantu kugira ngo tuyigireho ndizera ko dushyize hamwe tuzakomeza gukora cyane kugira ngo tugarure ibihe byiza mu mupira w’amaguru wacu…. Murakoze Amahoro y’Imana abane namwe”.

U Rwanda ruzakina na Kenya mu mukino wa nyuma wo mu itsinda muri iyi mikino, ku wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, umukino uzabera kuri Nyayo Stadium muri Kenya.

Itsinda E riyobowe na Mali ifite amanota 13, iki gihugu kikaba ari nacyo cyabonye itike yo kujya mu cyiciro gikurikiyeho, mu gihe Uganda, Kenya n’u Rwanda basezerewe.

Djihad yakoreye ikosa Adama Traore ryatumye ahabwa ikarita itukura ku munota wa 8'

Djihad asohorwa hanze nyuma yo guhabwa ikarita itukura





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND