RFL
Kigali

Ifoto ya Messi asomana n’umugore we ku munara wa Eiffel yavugishije benshi – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/11/2021 11:09
0


Rutahizamu w’umunya-Argentine ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Lionel Messi yashyize hanze amafoto amugaragaza asomana n’umugore we Antonella Roccuzzo imbere y’umunara wa Eiffel uherereye i Paris aho bari basohokeye, bituma abantu mu bice bitandukanye by’Isi bacika ururondogoro.



Ku Cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2021, hasohotse amafoto ya Messi n’umugore we Antonella basomanira ku munara wa Eiffel uherereye i Paris, mu gihe abafana ba PSG bagitegereje uyu mukinnyi ko ava mu mvune amazemo iminsi.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentina utari gukina kubera imvune yari yambaye ikote rirerire mu gihe umugore we nawe yari yarimbye cyane.

Antonela yari yahuje n’umugabo we, kuko yari yambaye umukara n’inkweto ndende muri uyu mugoroba w’urukundo bakoreye muri hoteri nziza ya Shangri-La.

Umugore wa Messi yasangije amashusho abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana aho bari gufatira amafunguro.

Uyu muryango uri kugerageza kumenya aho batuye nyuma yo kwimuka bava muri Barcelona bari bamazemo imyaka 22.

Ababonye iyi foto batangaye cyane ndetse bavuga amagambo menshi kuri yo, amenshi yanditse mu rurimi rwo muri Argentine, gusa ubutumwa batangaga bwari bwerekeye uko bagaragara n'ahantu hatangaje bifotoreje.

Messi yaravuzwe cyane ubwo yajyaga muri Paris Saint-Germain nyuma yuko ikipe ya Barca yahozemo idashoboye kumusinyisha kubera ubukene.

Uyu mukinyi w’imyaka 34 yinjiye mu ishuri rikomeye rya ruhago rya La Masia kuva mu 2000 aza guhinduka umukinnyi w’igitangaza.

Ihungabana ry’ubukungu ryatewe na COVID-19 ryatumye iyi kipe itandukana na Messi wari warayihaye byose yari afite mu gihe cye.

Messi wavunikiye mu mukino wa Shampiyona PSG yahuyemo na Lille mu byumweru bibiri bishize, ategerejwe n’abafana b’iyi kipe ko ava mu mvune akaza kubaha ibyishimo bakeneye.


Messi n'umugore we basohokeye ku munara wa Eiffel uherereye i Paris baryoherwa n'ubuzima

Ifoto ya Messi asomana n'umugore we imbere y'umunara muremure i Paris yavugishije benshi

Messi ategerejwe mu kibuga nyuma yo kuvunikira ku mukino wa Lille





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND