Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yategetswe gusenya ikibuga cya Tennis n’izindi nzu nto yubatse zikikije inzu y’akataraboneka iherereye hafi y’umujyi wa Gerês muri Portugal, kubera kurenga ku mabwiriza y’imyubakire yahawe na Leta ya Portugal ajya kubaka iyo nzu.
Inzu
ya Cristiano ifite agaciro ka miliyoni 3,1$(miliyari zisaga eshatu z’amanyarwanda)
byavuzwe mu minsi ishize ko yayigurishije na mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu
ya Portugal, Pepe, ariko umuyobozoi w’agace ka Terras de Bouro iyi nzu
yubatsemo, yabwiye itangazamakuru ko Ronaldo yari yahawe uruhushya rwo kubaka,
ariko akaba yararenze akongeraho ibyo atemerewe.
Ikinyamakuru
RT cyo muri Portugal cyavuze ko Cristiano Ronaldo akiri nyir’inzu, akaba ari na
yo mpamvu yasabwe gusenya ibyubatswe mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Uyu
muyobozi yavuze ko Cristiano yari yahawe icyangombwa cyo kubaka inzu imwe nini,
ariko yarenze ku mabwiriza yongeraho ikibuga cya Tennis ndetse n’izindi nzu ku
ruhande.
Ubuyobozi
bwahaye Cristiano kugeza muri Werurwe kuba yamaze gusenya icyo kibuga cya
Tennis ndetse n’izo nzu yubatse atabiherewe uburenganzira.
Manuel
Tibo uyobora agace ka Terras de Bouro iyo nzu yubatsemo, yagize ati” Ronaldo
yatweretse umushinga ngo tuwemeze ndetse birangira yubatse inzu yahawe
icyangombwa mu gace yari yemerewe kubakamo. Gusa, na none yubatse hanze y’aho
yari yemewe kandi binyuranyije n’amategeko”.
Cristiano
asanzwe afite ibikorwa byinshi bitandukanye muri Portugal birimo amahoteli
atandukanye, harimo iyubatse Funchal ku kirwa cya Madeira ku ivuko.
Mu
mwaka wa 2020, byatangajwe ko Cristiano Ronaldo ari we mukinnyi wa mbere
w’umupira w’amaguru utunze miliyari 1$.
Cristiano
ubu atuye mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza, nyuma yo gusinyira Manchester
United mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Cristiano yategetswe gusenya ikibuga cya Tennis cyubatse iwe n'izindi nzu yubatse atabiherewe uburenganzira
Cristiano yasubiye muri Manchester United nyuma yo kuva muri Juventus
TANGA IGITECYEREZO