RFL
Kigali

Feza Myli wifuza gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga yasohoye indirimbo ya mbere y'amashusho 'Arakuzirikana'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/10/2021 22:39
0


Umuhanzikazi Myliam Feza MUSHIKIWE wahisemo kwitwa Feza Myli nk'izina ry'ubuhanzi usanzwe aririmba muri Living Hope group ikunzwe cyane i Musanze, yamaze gushyira hanze indirimbo ya gatatu yise 'Arakuzirikana' ikaba iya mbere igaragaza amashusho. Ni indirimbo yasohotse mu masaha macye ashize ayinyuza kuri shene ye ya Youtube yitwa Feza Myli.



Feza Myli ni umukobwa w'imyaka 26 y'amavuko utuye mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri. Asengera mu itorero Anglican ry’u Rwanda, Diocese ya Shyira, Cathedral Yohani Umubatiza Wera. Yatangiye kuririmba kera akiri umwana w'imyaka 4 abitangirira muri korali y'abana. Kuva atangiye gukora umuziki ku giti cye, amaze gukora indirimbo eshatu ari zo: 'Ubirusha amaboko', 'Ndakomeye' na 'Arakuzirikana' yashyize hanze.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Feza Myli yavuze ko yifuza kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Ati "Ndifuza gukora umuziki ku buryo nagera ku rwego mpuzamahanga". Yavuze ku ndirimbo ye nshya, ati "Indirimbo nasohoye irahumuriza abantu bihebye ibabwira ko hari umwami ubazirikana kandi ko ibyo yibwira kubagirira ari ibyiza. Noneho hari igitero kivuga ngo hamagara hari uwakwikiriza, komanga hari uwakugurura, we mutima ubabaye ufite intimba hari umwami wakubera icyomoro".


Feza Myli w'i Musanze arakataje mu muziki usingiza Imana

Feza Myli yiyemeje kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuva kera akiri muto dore ko yatangiye kuririmba afite imyaka ine gusa ubwo yaririmbaga muri korali y'abana yitwaga Inyenyeri yo mu karere ka Burera, mu murenge wa Rugarama, ahava yerekeza muri Siloam nayo akaba ari korali y'abana yo mu karere ka Musanze muri Diocese ya Shyira, Cathedral Yohana Umubatiza Wera mu itorero Anglican ry'u Rwanda.

Amaze kugimbuka yakomereje muri Living Hope Group nayo yo muri iyo cathedral ariyo akiririmbamo kugeza n'ubu. Indoto ze mu muziki yifuza kwaguka akarenga imbibi za Africa. Ibyo avuga ko azabifashwamo no gukora cyane agakora ibyiza, umurongo yihaye ni uwo gukora indirimbo zihumuriza imitima ibabaye ndetse akababwira ko Umwami agira neza, ineza y’Imana igakwira hose. Ni umwe mu mirongo migari yihaye yo kuvuga ubutumwa bwiza ahumuriza ab'imitima itentebutse, abihebye n'abafite intimba.


Feza Myli arangamiye kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga


Feza Myli amaze gukora indirimbo 3 zirimo imwe y'amashusho


Feza Myli yakuriye muri korali Siloam; yayiririmbyemo akiri umwana


Feza Myli asanzwe ari umuririmbyi muri Living Hope Group ikunzwe cyane i Musanze


Living Hope muri Festival yabereye muri Tanzania ihuza amakorali yo muri East Africa

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ARAKUZIRIKANA' YA FEZA MYLI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND