RFL
Kigali

Police FC yasinyishije umunyezamu w’Amavubi imutanzeho akayabo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/10/2021 15:47
0


Mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka no guharanira kuzagera ku ntego yo kwegukana igikombe cya shampiyona biyemeje uyu mwaka, Police FC yamaze gusinyisha umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, wari umaze igihe kitari gito muri AS Kigali watanzweho miliyoni 7Frw.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021, ni bwo Bakame yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Police FC, akaba yatanzweho akayabo karenga miliyoni zirindwi z’amanyarwanda.

Amakuru InyaRwanda.com yahawe n'umwe mu bari hafi y’ikipe ya Police FC, avuga ko iyi kipe ishaka kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe Ndayishimiye Eric Bakame, ndetse atangwaho amafaranga Atari munsi ya Miliyoni 7 z’amanyarwanda, akazajya ahembwa umushahara w'ibihumbi 800Frw ku kwezi.

Ndayishimiye Eric wageze muri AS Kigali avuye muri Rayon Sports mu 2019, Ku wa gatanu tariki ya 4 Kanama 2021 ni bwo AS Kigali yamuhaye urwandiko rumwemerera gushaka indi kipe azakinira mu mwaka utaha w’imikino wa 2021/22.

Uyu munyezamu niwe wabanzaga mu kibuga mu mwaka ushize w’imikino wa 2020/21, ndetse akaba yari yafashije AS Kigali gusoza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, gusa ntabwo iyi kipe yamugiriye icyizere ngo imwongerere amasezerano.

Nyuma yo gutandukana na AS Kigali, Bakame yavuzwe mu makipe atandukanye arimo Rayon Sports na Musanze FC, gusa byarangiye yerekeje muri Police FC aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Bakame w’imyaka 30 y’amavuko ni umunyezamu umaze imyaka irenga 13 agaragaza ubushobozi mu kibuga, aho yamenyekanye mu mwaka w’imikino wa 2008-2009 ubwo yafashaga ATRACO FC kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Kuva mu 2009 kugeza mu 2013, uyu munyezamu wakiniraga APR FC yayivuyemo yerekeza muri mukeba Rayon Sports, aza gutandukana nayo mu 2018 yerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Mu mpeshyi ya 2019 ni bwo yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri yarangiye muri Nyakanga 2021, uyu muzamu ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kuva mu 2008.

Muri Police FC Bakame asanzemo abandi banyezamu barimo na Habarurema Gahungu basanzwe bahurira mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ndayishimiye Eric Bakame yasinyiye Police FC amasezerano y'umwaka umwe

Bakame yakiniye Rayon Sports anayigiriramo ibihe byiza

Bakame amaze igihe kirekire akinira ikipe y'igihugu Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND