RFL
Kigali

Jean Paul Murara, umuhanzi wanigishije muri Kaminuza yavuze ibintu bibiri gusa umuhungu asabwa ngo akore ubukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2021 9:02
0


Muri iyi nkuru turabagezaho ibyo umuhanzi Jean-Paul Murara yatuganirije atubwira ko kuri we atemeranya n’abahungu benshi bashaka impamvu zimwe zo kudakora ubukwe kandi ibisabwa ngo bube atari byinshi.



Avuga ko ari ibintu bibiri gusa bisabwa kugira ngo umuhungu akore ubukwe na ho ibindi batangaho impamvu ni urwitwazo.

Umuhanzi Jean-Paul Murara benshi bazi mu ndirimbo zivuga ku rukundo rw’ Imana mu bantu, ubwo twahuraga twaraganiriye biraryoha kubera urwenya yateragamo atubwira ko benshi bamubaza niba ari Padiri cyangwa se Pasiteri kandi atari byo.

Gusa ngo yiyumva nk’umukristu usanzwe wigeragereza kubaha amasezerano ya Batisimu gusa. Ariko ngo kubera ukuntu anikundira Ikinyarwanda ndetse n’uburyo yumva umuryango ari wo soko ya byose, agerageza guhanga ibyafasha Kiliziya n’umuryango w’ abantu bose muri rusange.

Kuri we rero, ngo asanga umuhungu kugira ngo akore ubukwe aba akeneye ibintu bibiri gusa. Ngo iyo bibonetse nta kibubuza muri rusange. Asobanura ko ibyo bintu bibiri bikenewe ku muhungu ngo ubukwe bube ari umukobwa bazabukorana ndetse n’itariki bemeranyaho bombi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, yagize ati “Mu bintu bibiri rero bisabwa kugira ngo umuhungu akore ubukwe, icya mbere ni ukubona umukobwa bazabukorana, ni ukuba yabonye umukobwa wemera ko babukorana. Iyo wamaze kubona umukobwa wemera ko mukorana ubukwe ujye umenya ko 50% ubukwe bwabaye hasigaye indi 50%."

"Ikintu cya kabiri rero gisabwa kugira ngo umuhungu akore ubukwe ni uko wa mukobwa yamaze kubona bakemeranya gukora ubukwe ni uko aba bombi bemeranya itariki bazakoreraho ubukwe. Itariki iyo muyemeranyaho byanze bikunze ubukwe buraba..."

Jean Paul yatanze urugero rw'umusore azi neza watumije inama y'ubukwe asaba ko abantu bamushyigikira gushaka umugeni. Ngo bamwe baratunguwe abandi biyemeza kumufasha gushaka umukunzi.

Ati "Bamwe barumiwe abandi baravuga bati ubwo ni ugushaka umugeni inama ya kabiri ikazaba dupanga ubukwe."

Uyu muhanzi avuga ko nta mafaranga fatizo yo gukora ubukwe, kuko azi benshi babukoze ku biciro bitandukanye kandi bugataha.

Jean Paul avuga ko ibindi bintu abantu bashyashyanamo bashaka gukora ubukwe ari 'nk'amasogosi mu nkweto' kuko ibyo biza nyuma y'uko umuhungu abonye umukobwa bazarushinga bakanemeranya n'itariki y'ubukwe.

Kuri we ngo abona, igikuru atari ibirori bitwara amafaranga menshi ahubwo, igikuru ni igikurikira ibyo birori.

Usanga kenshi ku munsi w’ubukwe, umuntu yiriranwa n’abantu benshi barimo imiryango n’incuti ndetse n’abashungerezi hanyuma ubukwe bwarangira abageni bagasigara ari babiri gusa, abandi bitahiye, kereka iyo ibyo kurya no kunywa byasagutse ku bwinshi.

Iyo batagize umwanya rero wo kwitegurira ibizakurikira nyuma y’ubukwe ni ukuvuga iyo batagize umwanya wo gushaka bya bintu bibiri we yemeza ko bihagije, ni bwo ngo usanga bakeneye ko ba bantu mirongo cyangwa se magana bari babari iruhande bahaguma kugira ngo ibintu bikomeze, kandi batwikuruwe.

Nyuma y’ibisabwa ngo ubukwe butahe, yashatse uko yahuza urugendo rugana ku bukwe yifashishije inshinga ‘gutera’.

Gutera ni imwe mu nshinga zigira ibisobanuro byinshi bitewe n’ijambo riyiherekeje akaba yarabashije kwegeranya ibisobanuro 85 bitandukanye akoramo umuvugo yise ‘Gutera’.

Uyu muvugo yawukoze ashaka gukurikiranya ibisobanuro by’iyi nshinga ku buryo bwaryohera amatwi kandi hakabamo n’impanuro, aho abihuza n’ubuzima bw’ umuntu butangirira mu guhura kw’ababyeyi be, bamara kumvikana itariki y’ubukwe bakabukora, hanyuma hakazavukamo imbuto z’abana.

Asoza atanga impanuro ku mwana uvutse muri uwo muryango uburyo na we agomba gukunda bose mu buzima bwe nta kwinubira kandi umurimo.

Jean Paul Murara yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umwami Nyakuratwa’, ‘Inyenyeri inyobora’, ‘Ntiruzashira’ yafatanyije n’umuraperi Patrick Bright, ‘Ubuhamya’, ‘Turakwizera’, ‘I wanna live close to you’, ‘Ndabyemeye n’ izindi.

Aherutse kugenera abakunzi b’ ibihangano bye indirimbo yise ‘Guma udusabire’ ijyanye n’amibukiro yo kwishima azwi mu ishapule ikoreshwa muri Kiliziya Gatolika.

Inyikirizo y’iyi ndirimbo nayo yayikoze agendeye ku isengesho rizwi nka Ndakuramutsa Mariya uretse ko yahinduyemo ngo bijyane n’injyana iryoheye amatwi ariko ntiyagiye kure y’amagambo yaryo ari na ho havuye izina ry’indirimbo ‘Guma udusabire’.

Jean Paul Murara ni muririmbyi, umwanditsi, umucuranzi n' ibindi bikenewe mu muziki. Yanabaye umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga (Mu yahoze ari KIST). Abantu bamumenye mu ndirimbo bita iz' Imana ariko afite n' izindi zivuga ku muryango.

Album ye ya mbere yise ‘Nzaririmba’ yayisohoye mu 2007, iya kabiri yayise ‘Umushumba wanjye’ yayisohoye mu 2013 ari nayo benshi baherukaga kumwumvaho.

Jean Paul avuga ko umuhungu akora ubukwe nyuma yo kubona umukunzi bemeranya itariki y’ubukwe Jean Paul Murara avuga ko abahungu benshi batinya gukora ubukwe kubera ko bugoye, ariko ngo siko biri

JEAN PAUL YAGARAGAJE IBINTU BIBIRI UMUHUNGU ASABWA NGO AKORE UBUKWE


REBA HANO UMUVUGO JEAN PAUL MURARA AHERUTSE GUSHYIRA HANZE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND