RFL
Kigali

Habura iminsi 20: Dore ibintu 5 Barcelona igomba gukemura harimo n'ikibazo cya Messi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/07/2021 20:06
0


Harabura iminsi 20 gusa kugira ngo shampiyona ya Espagne itangire ariko mu bigaragara ni uko Barcelona ititeguye tugendeye ku byo isabwa.



Tariki 15 Kanama 2021 ni bwo Barcelona izakina umukino wa mbere wa shampiyona aho izaba yakiriye Real Sociedad kuri Camp Nou. Kugira ngo rero iyi tariki izagere bahagaze neza, barasabwa gucyemura ibibazo bigera kuri 5 by'ingenzi bisa n'aho bibangamiye iyi kipe yambara ubururu n'umutuku.


Kugurisha abakinnyi bayo bakomeye:

Mu minsi 20 gusa Barcelona igomba kuba yagurishije abakinnyi bayo nibura Antoine Griezmann na Philippe Coutinho. Iyi kipe irasabwa kugabanya amafaranga ihemba abakinnyi nibura igakuraho Miliyoni zigera kuri 100 z'amayero. Uburyo bushoboka rero ni ukugurisha aba bakinnyi n'ubwo bigaragara ko iminsi isigaye igoye kuba babona ikipe berekezamo.

Kugabanya umushahara

Joan Laporta uyobora Barcelona amaze igihe ari mu biganiro n'abakinnyi bakomeye kugira ngo bagabanye amafaranga bahembwaga. Muri abo bakinnyi harimo Gerard Pique, Sergio Busquets, Sergi Roberto ndetse na Jordi Alba gusa kugeza ubu nta masezerano arabaho ku mpande zombi.


Ikibazo cya Lionel Messi

Ni ubwo bamaze kumvikana kongera amasezerano, ariko uyu musore ntabwo arashyira ikaramu ku rupapuro. Mu gihe habura iminsi 20 gusa na n'ubu umuyobozi wa Barcelona araganira na Perezida wa La Liga bwana Javier Tebas ku buryo bashaka ikindi gisubizo ariko La Liga ikaba itabyumva neza kuko bavuga ko Messi atazandikwa mu bakinnyi ba Barcelona naramuka atagabanyirijwe umushahara.

Umukinnyi wo mu kibuga hagati

Barcelona imaze kugura Memphis Depay, Emerson, Eric Garcia, na Sergio Aguero gusa ntabwo barabasha kugura umukinnyi wo mu kibuga hagati. Georginio Wijnaldum ni we mukinnyi Barcelona yaganirije ariko birangira yerekeje muri PSG, kuva icyo gihe rero Barcelona nta mukinnyi wo hagati irasinyisha.


Ikibazo cy'imvune

Kuri ubu Barcelona ifite abakinnyi benshi bari mu mvune kandi bakenewe kuba bagaruka mu kibuga mbere y'iminsi 20. Ansu Fati, Coutinho, Marc Andre Ter Stegen Bose ni abakinnyi bakenewe ariko bakiri mu mvune.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND