RFL
Kigali

Messi na Ramos bayoboye ikipe y’abakinnyi 11 beza i Burayi basoje amasezerano mu makipe bakiniraga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/07/2021 7:24
0


Nyuma yuko umwaka w’imikino wa 2020/21 usojwe muri Gicurasi, ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi muri iyi mpeshyi, haragaragaramo amazina akomeye y’abakinnyi bigurisha, bamaze gusoza amasezerano mu makipe bakiniraga banga kongera andi, barimo Lionel Messi na myugariro Sergio Ramos.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021, nibwo benshi mu bakinnyi I Burayi basoje amasezerano bari bafite mu makipe bakiniraga, kuko yarangianye na tariki ya 30 Kamena.

Aba bakinnyi bose basoje amasezerano bemerewe kuvugana n’ikipe iyo ariyo yose yabifuza ubwabo nta rundi ruhande banyuzeho.

Mu izamu: Gianluigi Donnarumma

Uyu munyezamu ukomoka mu Butaliyani, umaze imyaka itanu akinira AC Milan, yamaze gusoza amasezerano yari afite muri iyi kipe ndetse akaba nta biganiro byo kongera amasezerano yigeze yifuza kugiraubuyobozi.

Donnarumma w’imyaka 22 y’amavuko ashobora kwerekeza muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa cyangwa Juventus de Turin.

Mu Bwugarizi:

Sergio Ramos: Uyu munya-Espagne w’imyaka 35 y’amavuko, yamaze gusezera muri Real Madrid yari amazemo imyaka 16, nyuma yuko hari ibyo atumvikanaga n’ubuyobozi bw’ikipe ku masezerano mashya, byatumye yanga kuyongera, ubu ni umukinnyi wigurisha.

Ramos ashobora kwerekeza muri PSG cyangwa muri Inter Milan yo mu Butaliyani.

Jerome Boateng: Uyu myugariro wakiniraga Bayern Munich, yamaze gusoza amasezerano ntiyongererwa andi, nawe arigurisha.

Boateng w’imyaka 32 y’amavuko, ashobora kwerekeza muri Monaco, Roma cyangwa Tottenham.

Elseid Hysaj: Uyu munya- Albania ukina aca ku mpande wakiniraga ikipe ya Napoli guhera mu 2015, yayikiniye imikino 157, kuri ubu ni umukinnyi wigurisha.

Ezgjan Alioski: Uyu munya-Macedonia y’amajyaruguru wanagaragaye mu irushanwa rya Euro 2020, ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane mu ikipe ya Leeds gusa kuri ubu yamaze gusoza amasezerano, arigurisha.

Mu kibuga hagati:

Juan Mata: Uyu mukinnyi waraye asoje amasezerano yari afite muri Manchester United mu ijoro ryo ku wa gatatu, magingo ay anta kipe afite n’ubwo bivugwa ko ku myaka ye 33 y’amavuko, iyi kipe yo mu Bwongereza yifuza kumusinyisha undi mwaka umwe w’amasezerano.

John Lundstram: Uyu mwongereza w’imyaka 27 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi ba Sheffield United basoje amasezerano, ubu badafite ikipe.

Jeffrey Schlupp: Ntabwo Crystal Palace yakiniraga yifuje kongera amasezerano uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko, dore ko nta biganiro n’ubuyobozi birabaho, ubu ariguirisha, yavugana n’ikipe iyo ariyo yose yamwifuza.

Ubusatirizi:

Lionel Messi: Uyu munya-Argentine wasoje amasezerano muri FC Barcelona mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kamena 2021, ubu arigurisha nta kipe afite, yemerewe kuvugana n’iyamwifuza yose.

Amakipe arimo PSG na Manchester City biravugwa ko ariyo amwifuza ndetse na Inter Miami yo muri Amerika, nubwo ashobora kongera amasezerano muri Barcelona amazemo imyaka 21.

Stevan Jovetic: Uyu mukinnyi w’imyaka 31 wakiniye Manchester United, magingo aya ari ku isoko yigurisha, dore ko nta kipe afite nyuma yo gusoza amasezerano muri Monaco yari amazemo imyaka 4.

Josh King: Uyu rutahizamu w’imyaka 29 wakiniraga ikipe ya Everton, yamaze gusoza amasezerano muri iyi kipe ndetse ubu yemerewe kuganira n’iyamwifuza yose nyuma yo kudahirwa i Goodison Park muri uyu mwaka, nyuma yo kuva muri AFC Bournemouth abica bigacika.

Abandi bakinnyi basoje amasezerano kandi beza i Burayi: Willy Caballero, Nikola Maksimovic, David Luiz, Mamadou Sakho, Gary Cahill, Scott Dann, Ryan Bertrand, Patrick van Aanholt, Nathaniel Clyne, Branislav Ivanovic, Adam Smith, Ahmed Elmohamady, Martin Kelly, Joel Ward, Jack Wilshere, Robbie Brady, Adam Reach, James McCarthy, Santos Borre, Dwight Gayle, Troy Deeney, Kevin Gameiro, Andy Carroll, Connor Wickham, Hal Robson-Kanu, Andros Townsend, Robin Quaison, Marcos Paulo, Jacob Murphy, Andre Ayew, Jose Izquierdo, Christian Atsu na Junior Stanislas.

Ikipe y'abakinnyi 11 beza i Burayi basoje amasezerano

Donnarumma ashobora kwisanga muri PSG cyangwa Juventus

Messi uri gukina Copa America ashobora kuyisoza asinyira ikipe nshya   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND