RFL
Kigali

Hamenyekanye impamvu Neymar yatandukanye n’uruganda rwa Nike rwamuhaga arenga miliyari 105Frws

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/05/2021 10:18
0


Nyuma yuko uruganda rwa NIKE rufashe icyemezo cyo gusesa amasezerano n’umukinnyi Neymar Jr, ntihatangazwe impamvu, kera kabaye byje kujy ahagaragara ndetse bikaba byari no gutuma uyu mukinnyi afungwa igihe icyaha yashinjwaga cyari kumuhama.



Muri Kanama 2020, bitunguranye uruganda rwa NIKE rwatangaje ko rwamaze gusesa amasezerano na Neymar, yari ahagaze mu mafaranga arenga Miliyari 150Frws.

Ibi byatunguye benshi ndetse bibaza icyabaye kugira ngo NIKE yatangiye gukorana na Neymar afite imyaka 13 y’amavuko, batandukane amaze kwamamara.

Hari bashi batangaje ko impamvu Neymar yatandukanye na NIKE ari uko yarimo ahabwa amafaranga y’umurengera n’uruganda rwa PUMA, ariko nta guihamya cyabyo bari bafite.

Nyuma hafi y’umwaka Neymar atandukanye n’uru ruganda, nibwo hatangajwe impamvu yo gutandukana kwabaye mu bwumvikane.

UKO IKIBAZO CYAGENZE

Mu 2018, umwe mu bakobwa bakora muri uru ruganda yajyanye ikirego ku buyobozi bukuru bwa NIKE ashinja Neymar ko mu 2016 yamufashe ku ngufu.

NIKE yahise itangiza iperereza kuri iki cyaha umufatanyabikorwa wayo yaregwaga.

Mu nyandiko NIKE yasohoye yagize iti”Neymar yatandukanye na NIKE kubera kudashaka gufasha uru ruganda mu iperereza ku byaha aregwa n’umukozi”.

NIKE yavuze ko yagejejweho ikirego n’uyu mukozi batashatse gutangaza amazina ye kubera umutekano we, mu 2018, Neymar yashatse kurwanya iri perereza ndetse ntiyagira n’icyo afasha uru ruganda mu kumenya ukuri kubyo yashinjwe.

Umuvugizi wa Neymar yahakanye ko ibyaha uyu mukinnyi ashinjwa, ndetse anavuga ko gutandukana na NIKE byaturutse ku mpamvu z’ubucuruzi.

Yagize ati”Neymar azahangana na buri wese ushaka kumushyira mu cyaha icyo aricyo cyose atigeze akora.

“Biteye isoni kuba uruganda nka NIKE rutinyuka rugasohora inyandiko nk’iriya idafite ibimenyetso”.

Mu 2019, Neymar yahakanye ku mugaragaro ibyo aregwa, ndetse uyu mukobwa wari wamureze ahita akura iki kirego mu bugenzacyaha.

Uyu mukinnyi uherutse kongera amasezerano y’imyaka ine muri Paris Saint Germain, anakinira ikipe y’igihugu ya Brazil yifuza kuzasoza uyu mwuga ayihesheje igikombe cy’Isi.

Neymar yatandukanye na NIKE nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu

Neymar yatangiye gukorana na NIKE afite imyaka 13 y'amavuko

NIKE ni umufatanyabikorwa wa PSG Neymar akinira





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND