Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ ryamaze gutandukana n’uwari umuterankunga waryo ‘SKOL Brewery Ltd’ ndetse ntabwo izagaragara muri Tour du Rwanda 2021 ibura iminsi mike kugira ngo itangire nk'uko amakuru InyaRwanda.com ifite abihamya.
Uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL, rwari rumaze imyaka icyenda rutera inkunga FERWACY by’umwihariko muri Tour du Rwanda, muri shampiyona ndetse no mu yandi marushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.
Ubusanzwe SKOL yatangaga Miliyoni 84.5 z’amafaranga y’u Rwanda muri #TdRwanda, gusa kubera icyorezo cya Coronavirus n’ingamba zo kucyirinda zashyizweho, babaye batandukanye.
Amakuru avuga ko uyu mwaka uru ruganda rwifuzaga gutanga Miliyoni 4.7 Frw muri iri rushanwa, FERWACY irabyanga ivuga ko yazagabanya 20% ku mafaranga yari asanzwe atangwa, ariko birangira impande zombi zitumvikanye bityo baratandukana.
Ikipe ya SKOL na Adrien Niyonshuti ‘SACA’ biteganyijwe ko izakina iri rushanwa nubwo hari ibyavugwaga ko nayo yahise yikura muri iri rushanwa. Tour du Rwanda 2021 izakinwa nta bafana izatangira tariki ya 02 Gicurasi 2021, ikaba izakinwa mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya CORONAVIRUS.
Skol yatangiye gutera inkunga FERWACY mu 2012, imyaka ikaba yari ibaye icyenda bakorana neza, gusa bakaba bamaze gutandukana ariko bivugwa ko hari hasigaye umwaka umwe ku masezerano yari asanzwe hagati yabo.
Mu Itangazo rigenewe abanyamakuru ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mata 2021, Ubuyobozi bwa Skol Ltd bwavuze ko butazagaragara mu baterankunga ba Tour du Rwanda ya 2021 kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye iri rushanwa ryimurwa rigashyirwa muri Gicurasi nyamara ryari kuba muri Gashyantare 2021.
SKOL yavuze ko nyuma y’ibiganiro na FERWACY byerekeye amasezerano bari bafitanye kugira ngo abe yasubirwamo bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Nyuma y’amasaha menshi y’ibiganiro byahuje impande zombi, Ubuyobozi bw’uru ruganda bwafashe icyemezo cyo kutazatera inkunga iri rushanwa rya Tour du Rwanda kuko hari aho batabashije kumvikana.
Ubuyobozi bwa Skol bwasoje bwifuriza amahirwe masa amakipe azaba ahagarariye u Rwanda, harimo n’iyo basanzwe batera inkunga ya Skol Cycling Academy (SACA).
Skol yagiraga udushya twinshi twashimishaga abantu muri Tour du Rwanda
Biteganyijwe ko ikipe ya SACA izakina Tour du Rwanda 2021
Itangazo rya SKOL rivuga ko itazagaragara muri Tour du Rwanda 2021
TANGA IGITECYEREZO