Kigali

Umutaramyi Josh Ishimwe yakoze mu nganzo ahumuriza abantu bacitse intege bitewe no gutinda kw'ibyo basezeranijwe n'Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/04/2021 20:31
1


Joshua Ishimwe [Josh Ishimwe] uhimbaza Imana mu njyana Gakondo, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Amasezerano' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bacitse intege bitewe no gutinda kubona ibyo basezeranyijwe n'Imana, abibutsa ko Imana idashobora kubeshya ndetse ko Isi niba izavaho, Ijuru rikavaho, uwizera azabona ibyo yasezeranijwe.



Indirimbo ye ya mbere yise 'Yesu ndagukunda' yagize hanze mu mpera za 2020, yakiriwe neza n'abakunzi ba muzika. Ubu arakataje mu muziki mu njyana Gakondo. Asobanura impamvu yahisemo gukora injyana Gakondo, Josh Ishimwe yabwiye InyaRwanda.com ko yabitewe n'uko akunda ibintu bishingiye ku muco nyarwanda.

Yagize ati "Impamvu nahisemo gukora gakondo icya mbere ni uko nkunda iby'iwacu bishingiye ku muco wacu, ni yo mpamvu nifuje gusangiza abandi ibyo mfite mbinyujije mu njyana y'umuco wacu duhuriyeho twisangamo nk'abanyarwanda (Gakondo)".


Ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya 'Amasezerano', Josh Ishimwe mu butumwa yasangije abakunzi be, yagize ati "Amenya neza y'uko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza. (Abaroma 4:21). Nejejwe no kubatura iyi ndirimbo 'Amasezerano' ibyo Imana yaduseranyije izabisohoza. Urayisanga kuri YouTube channel yanjye ukoresheje link iri hano".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Josh Ishimwe yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ye nshya 'Amasezerano' mu rwego rwo gukomeza abagitegereje amasezerano bahawe n'Imana. Ati "Nayikoze ngira ngo nongere nkomeze abantu baba baracitse intege bitewe no gutinda kw'ibyo basezeranijwe n'Imana bakomeze bizere ntakubaza bizasohora. Abaroma 4:21 amenya neza y'uko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza Amen".

Iyi ndirimbo ye nshya irimo aya magambo "Amasezerano yose uko Imana iyatanga, yakomejwe n’amaraso y’Umwami wacu Yesu. Isi niba izavaho, Ijuru rikavaho, uwizera azabona ayo masezerano. Jya ukora nka Aburahamu, wubure amaso yawe, bara inyenyeri wizere amasezerano ye. Mu mwijima wo mu nzira, twizere Imana yacu hasigaye umwanya muto, izuba rikarasa".


Josh Ishimwe yashyize hanze indirimbo yise Amasezerano

REBA HANO INDIRIMBO 'AMASEZERANO' YA JOSH ISHIMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emma tuyisenge3 years ago
    Umuvandimwe Imana ikomeze imushyigikire muribyose no muribibihe bigoye akomeze kurushaho kwirinda ibishuko no gusenga Imana yiteguye kumugirira neza akomeze yaguke munganzo turamushyigikiye Kandi turamukunda cyane👍🙏



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND