Papa Fransisiko yagaragaye mu ifoto yafatiwe mu nama yitabiriye ejo ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025, aziritse akaboko ke k'iburyo. Ibi byatangajwe n’ibiro bishinzwe amakuru bya Vatikani, byavuze koyagize imvune yoroheje ubwo yari ari iwe mu rugo.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Catholic News Agency ivuga ko abaganga basuzumye Papa Fransisiko, maze bemeza ko ibyiza ari uko akaboko ke kazirikwa kugira ngo gasubirane neza. Ibiro bishinzwe amakuru byavuze ko kuba akaboko ke kaziritse, atari ikibazo gikomeye ko ahubwo ari uburyo bwiza bwo gukira byihuse.
Papa Faransisiko ubu ufite imyaka 88, yakomeje kugaragaza ibimenyetso by'izabukuru , ubu akaba agendera mu kagare ndetse anafite ibibazo by'ubuhumekero.
Mu kwezi kw'Ukuboza 2024, hatangajwe ko yaguye maze akazana igikomere ku kananwa, si ibi gusa kandi kuko mu 2017, aho yari yasuye Amerika y'Amajyepfo muri Leta ya Colombia, nabwo yaraguye mu gihe yari agiye gusuhuza umwana.
Ibi byose ariko ntabwo bimubuza gukomeza gukora cyane, ndetse ntibinamuca intege ngo kuko intego ye ari iguharanira Isi yuje amahoro, urukundo ndetse n'ubufatanye mpuzamahanga.
TANGA IGITECYEREZO