Kigali

Amurusha Imyaka 14 ! Byinshi kuri Idrissa Ouedraogo wasezeranye na Vestine Ishimwe

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:16/01/2025 16:59
0


Kuri uyu wa 3 taliki 15 Mutarama mu cyumba cy'iranga mimerere cy'Umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, Vestine Ishimwe ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza mu itsinda rya "Vestine na Dorcas", yasezeranye mu mategeko n'Umuyobozi wa IPA mu Rwanda, Idrissa Ouedraogo.



Vestine Ishimwe afite imyaka 22 y'amavuko mu gihe agiye kurushinga na Idrissa Ouedraogo usanzwe ari umushabitsi w'imyaka 36 y'amavuko kuko yavutse tariki 21 Mata 1989. 

Amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko nyuma y'urukundo rw'aba bombi, Idrissa yashimwe n'ababyeyi ba Vestine Ishimwe cyane ko yari atuye hafi i Musanze nyuma akaza no gufasha umuryango w'uyu mukobwa akabasaba kwimuka aho bari batuye akabimurira mu yindi nyubako ijyanye n'igihe.

Idrissa Ouedraogo ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya IPA mu gihugu cya Burkina Faso, akaba ayoboye uyu muryango mu bihugu 16 birimo n'u Rwanda. Afite uburambe bw’imyaka irenga itanu akorana na IPA mu mirimo itandukanye. 

Idrissa yakoze ku mishinga irenga icumi muri IPA, ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo guteza imbere ubuzima bw'abana bato, gahunda z’imibereho myiza/umutekano, imiyoborere, ubuhinzi n’uburezi. 

Uyu musore yageze mu Rwanda mu gihe gishize ubwo iki kigo cya IPA cyatangiraga gutera inkunga imwe mu mishinga iri mu karere ka Musanze.

Ibihugu Idriss ayoboramo imishinga ya IPA harimo Burkina Faso, Kenya, Malawi, Côte d'Ivoire, Rwanda, Ghana, Tanzania, Liberia, Uganda, Mali, Zambia, Nigeria, Sierra Leone, Colombia, Dominican Republic, Mexico, Paraguay, Peru na Philippine.

Idriss arusha Vestine Ishimwe imyaka 14

Idrissa na Vestine bashyingiranwe mu ibanga kuko gufata amafoto ntibyari byemewe


Vestine Ishimwe yamamaye cyane mu itsinda Vestine na Dorcas






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND