RFL
Kigali

Tottenham yemeje umusimbura wa Jose Mourinho asabwa kwegukana igikombe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/04/2021 16:29
0


Nyuma y’amasaha atageze kuri 24 umutoza Jose Mourinho yirukanwe muri Tottenham Hotspurs kubera umusaruro mubi, iyi kipe yemeje Ryan Mason nk’umusimbura we kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye, asabwa kwegukana Carabao Cup no gusoza ku mwanya mwiza muri shampiyona.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mata 2021, ni bwo Tottenham yasohoye itangazo ivuga ko yirukanye uwari umutoza wayo mukuru, Jose Maria do Santos Mourinho kubera umusaruro mucye mu mezi 17 yari ayimazemo.  

Nyuma y’amasaha make, ubuyobozi bw’iyi kipe iherereye mu Majyaruguru y’umujyi wa London bwemeje Ryan Mason wakiniye iyi kipe igihe kitari gito nk’umusimbura we kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye, ubundi hagashakwa umutoza mushya uzayitoza umwaka utaha.

Mason azafatanya na Chris Powell na Nigel Gibbs nk’abatoza bungirije, mu gihe Michel Vorm azaba ari umutoza w’abanyezamu. Ledley King we azakomeza kuba umutoza wungirije w’ikipe ya mbere.

Umuyobozi wa Tottenham, Daniel Levy, yatangaje ko afitiye icyizere cyinshi iri tsinda ry’abatoza ryashyizweho. Yagize ati ”Dufitiye icyizere itsinda ry’abakinnyi dufite. Dufite umukino wa nyuma wa Carabao Cup, ndetse tugomba gushaka uko dusoza ku mwanya mwiza muri shampiyona”.

Mason wakiniye Tottenham imyaka umunani ndetse akanaba mu itsinda ry’abatoza bayo, aho yari ahagarariye abakinnyi ndetse akaba yaranatoje abakiri bato b’iyi kipe, afite akazi gakomeye ko gukora ibishoboka byose akegukana igikombe cya Carabao Cup bamaze kugera ku mukino wa nyuma ndetse no gushaka uko akura iyi kipe ku mwanya wa karindwi yicayeho muri Premier League nkuko yabisabwe n'ubuyobozi bwamuhaye izi nshingano.

Umukino wa mbere, Mason nk’umutoza mukuru wa Liverpool azawukina kuri uyu wa gatatu, ubwo azaba yakiriye Southampton muri shampiyona y’u Bwongereza, mbere yuko ku cyumweru tariki ya 25 Mata, ahura na Manchester City ku mukino wa nyuma muri Carabao Cup.

Hakomeje kuvugwa amazina atandukanye ashobora kuzavamo uzatoza Tottenham umwaka utaha, harimo Maurizio Sarri watoje Juventus na Chelsea, Brendan Rodgers wa Leicester City na Julian Nagelsmann wa RB Leipzig.

Ryan Mason yasabwe kwegukana Carabao Cup no gusoza mu myanya myiza

Ryan Mason ni we mutoza mushya wa Tottenham

Ryan Mason yakiniye Tottenham imyaka umunani





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND