Gutera imbere ni indoto za buri wese, gusa ababigeraho ni bacye ndetse hari na benshi bagera mu nzira igana ku iterambere bakagenda batsikizwa n’ibintu batazi neza. Ese gutera imbere ni ingabire cyangwa ni ibya buri wese?. Biragoye kubona uwateye imbere ntakigusha cyangwa inzitizi ahuye nazo.
“Ku muntu
udafite intego buri mahirwe yose abona ari ibyago naho k'ufite intego buri byago
byose abibonamo amahirwe” Winston Churchill. Ku Isi uko abantu benshi babaho
hari abahora bafite impamvu runaka bitwaza ko icyabateye kujya mu kibazo runaka
ari ukubera impamvu y'umuntu runaka cyangwa ibikorwa by’itsinda runaka nyamara
akenshi ukaba wasanga harimo uruhare rwabo.
Nonese wakumva
iki bavuze ngo ”Ntakibi nko gusiga Isi
uko wayisanze”
Uko umunsi
wira undi ukaza ni nako umuntu aba ari kugenda asaza ndetse n’ahari kuzava inzira
ugasanga hari kugenda hamucika, ndetse rimwe na rimwe hari n'utekereza gukora
ikintu runaka ariko akaba yakwiganyira akibwira ko hari igihe runaka kizagera
akagira ibyo ageraho ariko nyamara ugasanga umwaka urirenze n'undi uraje
nta kigezweho.
“Nta muntu washobora gusubiza inyuma igihe
ngo yongere atangirire ubuzima aho yahereye, gusa ashobora gutangira uyu munsi
agakora impera nziza” Maria Robinson
“Ikintu cyose umuntu ashobora gutekereza
kandi akakizera ashobora kukigeraho” Napoleon Hill. Akenshi iterambere rya muntu rirangwa no guca
mu bivunanye ari nayo mpamvu abantu bagera ku byo biyemeje cyangwa
ku iterambere baba ari bacye kuko benshi bagera mu nzira bikarangira bacitse
intege.
Umuhanga mu
mitekerereze ya muntu Madamu Carol Dweck, mu bushakashatsi yakoze ku bijyanye n’imitekerereze
ya muntu, yagaragaje ko abantu baba mu bice bibiri, hari abafite imitekerereze ikura (Growth Mindset) hakaba n’abandi bafite imitekerereze idakura (Fixed Mindset).
Avuga ko ahanini ibi bigaragara mu gihe umuntu runaka ahuye n’ikibazo, aho bizagaragazwa
n’uburyo azikura mu kibazo.
Mbere yo
gukora ubushakastsi bw’imitekereze y’abantu itandukanye, Dweck yatangaje ko
yabanje gutekereza ku bana babiri bahawe ikibazo cyo gukoraho gikomeye, muri
aba bana hari uzabona ikibazo nk’inzira yo kwiga ndetse hari n'undi uzakibona nk’uruzitiro
ndetse yirinde no gutekereza.
Uyu muhanga
yemeze ko ibi ari nako bimeze mu buzima bwa muntu aho benshi bacika intege igihe
bageze ahantu habasaba kwihangana ndetse no gukoresha ubwenge bwisumbuyeho.
Ingingo 6 ushobora kuba utazi ko arizo
mwanzi w’iterambere ryawe
1.
Kwiganyira no guhora wumva ko ugifite
umwanya (Gutekereza ikintu runaka ntuhite wibaza uko wahita utangira kugikoraho)
Umunebwe
ahorana intero mu ntekerezo ze zimubwira ko nta mpamvu yo gukora ikintu runaka
abona yazakora umunsi ukurukiye, ibi iyo byamaze kukubata uhora wumva ko ufite
umwanya uhagije ndetse ko nta n'ikintu na kimwe kikwirukansa.
Nk'uko
bigaragara mu mu gitabo ‘The Magic of Thinking Big’, kugira ngo umuntu atere imbere agomba kwikuramo indwara y’urwitwazo ’Excusitis’. Muri iki gitabo bagaragaza ko mu nzitizi z'iterambere harimo guhora wumva ko
ukiri muto ndetse ko uzatera imbere kubera amahirwe. Iki gitabo cyanditswe na David
J. Schwartz kivuga ko kubyikuramo bisaba kumva ko igihe cyagiye kitajya kigaruka.
2. Guhorana n’abantu urusha intekerezo
cyangwa abo muzinganya
Kwiga
ni uguhozaho kandi umunyarwanda yaravuze ati ”Nyereka
abo mugendana nzahita menya uwo uri we”. Aha baba bashaka kuvuga ko abantu
mugendana cyangwa mubana ahanini bagira ingaruka nini mu iterambere ry’ubuzima
bwawe. Mu gihe uzaba ugendana n'abanyabwenge nawe uzaba uri umunyabwenge wundi
kandi nta ko bisa kugendana n'abantu bahora baguha umukoro mu byo ukora n'ibyo
utekereza. Iga kugira inshuti nziza.
3. Kutagira inyota yo kwiga ibintu
bishya
“Uburere buruta ubuvucye”, kubaho wiga kandi wiga iby'ingenzi
ni ryo pfundo ry’ubuzima. Hari abantu bahora bumva ko ibyo bazi bihagije kandi
bizabageza ku byo bifuza byose. Gusa uku ni ukwibeshya gukomeye ndetse bifatwa
nk’ubwiyemezi ”Arrogant”.
Nonese waba uzi ko umukire wa 3 ku Isi bwana Bill Gates nibura mu mwaka asoma ibitabo bigera kuri 50 agamije kwiyungura ubumenyi? Zimwe mu nzitizi ushobora kuzahura nazo harimo kumva ko uzi ubwenge usumba ubw'abandi cyangwa kumva ko wihagije mu byo ukora ndetse no kudaha agaciro abandi n'ibyo bakora. Guhorana inyota yo kunguka ubumenyi no kubwungura abandi birafasha cyane.
4. Kwitarutsa ishingano z'ubuzima bwawe
ukumva ko hari abantu bakubereyeho
Buri wese ku Isi ni umuyobozi w’ubuzima bwe. Gusa benshi bazi ko hari umuntu runaka umubereyeho cyangwa ushinzwe kumuhitaramo ikiza. Bijya biba amahire iyo wakuze ufite ababyeyi bakumva kandi bagukunda, aba nibo twakwita ko baba ari abayobozi bawe, gusa hari igihe kigera mugatadukana ugatangira ubuzima bawe ndetse aha ni naho twakwita ko impinduramatwara y’ubuzima iba itangiye.
Iyo muntu
amaze gukura, amahitamo ye akenshi ni yo amukiza kandi akagira icyo amugezaho. Mu
gihe cyose wumva ko kugira ngo ugire icyo ugeraho utazabigiramo uruhare ugategereza ko umuntu runaka ari we ubigiramo uruhare, uzaba urimo kwibeshya.
5. Kutigomwa mu gihe ufite icyo ushaka kugeraho
Kwigomwa mu
gihe ufite icyo ushaka kugeraho, ibi biba byiza kuko iki gihe uba wirinze
ikintu cyose cyakurangaza. Umunyarwanda yabivuze neza ati ”Isuri isambira
byinshi ikagezayo bicye”. Aha icyo bisobanuye ni uko mu gihe ufite ibintu runaka
ushyizeho umutima hari ibyo uba ugomba kwigomwa.
6.
Kutamenya uwo uri we n'icyo ushaka (kubaho
utazi ikintu runaka ushoboye urusha ibindi cyangwa ibintu udafitemo ubumenyi)
Mu buzima buri muntu wese agira umwihariko we akanagira aho afite imbaraga ndetse n'aho afite nkeya, aha biba byiza iyo wamenye icyo ushoboye ndetse n'icyo ushaka gukora n’igihe ushaka kugikoramo. Inzitizi benshi bagira iyo bari mu nzira y’iterambere harimo kumva ko bashoboye byose ndetse ko bari hejuru y'abandi bose.
TANGA IGITECYEREZO