RFL
Kigali

MANDELA: Umuryango w’intwari ya Afurika ‘Mu ntambara umwe ku wundi’ amagambo ya Zoleka Mandela

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/04/2021 9:42
0


Muri Afurika y’epfo umwanditsi Zoleka Mandela abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yasobanuye ibihe bidasanzwe umuryango wa Mandela uri kunyuramo nyuma yo gutabaruka kw’iyi ntwari.



Nk'uko Zoleka Mandela umwuzukuru wa Nelson Mandela yabisobanuye, avuga ko umuryango we watangiye kwinjira mu bihe by’umwiryane ubwo sekuru na nyirakuru batabarukaga.


Zoleka mu magambo yanyujije ku mbugankoranyambaga ati ”Nyuma yo gutabaruka kwa sogokuru ibintu byabaye bibi, noneho birushaho ubwo nyogokuru nawe yari amaze nawe kwitaba Imana, mvugishije ukuri noneho biba agahebuzo ubwo Mama nawe yabasangaga.”

Kuri ubu mu muryango ni uguhangana gusa, nubwo abantu baba bumva umuryango wa Nelson Mandela bakumva ari igitangaza, ibyo abo mu muryango ntibabishaka ntibabyubaha ndetse ntibaha n’agaciro umurongo ngenderwaho kandi ukwiye w’igisekuru n’amaraso yabo.


Zoleka ibi byose abivuze, bizamuwe n’abakoresha imbugankoranyambaga bamusabaga kureba Themba Michael. Themba Michael Qhina akaba ari umugabo usa neza na Nelson Mandela bikekwa ko hari aho bahuriye kuko nawe ubwe atazi inkomoko ye.

Akaba yifuza kuyimenya ndetse ngo byaba ari iby'umugisha abashije kumenya ibisekuru bye byose. Ni umugabo w’imyaka mirongo itandatu n’irindwi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND