Evelyne Nyiramariro umubyeyi wo mu karere ka Rubavu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu kiganiro na INYARWANDA yavuze ko byamusabye urugendo rurerure ngo abe yamaze kwiyakira. Yavuze ko yabuze umuryango ubundi atangira ubuzima bushya. Uyu mubyeyi washatse afite imyaka 16 gusa y’amavuko yavuze ko ubu ageze heza.
Urugendo rw’ubuzima bwa Nyiramariro ni rurerure cyane, kuva mu 1994 aho umuryango we wishwe awureba muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nawe akaza gufatwa ku ngufu n’uwari umuturanyi we wagombaga kumutabara akamushyira no mu gatsiko k’abasirikare nabo bakamusambanya basimburana.
Uyu mubyeyi yavuze ko yamaze
kwakira ubuzima ndetse akaba akora yiteza imbere. Yahaye inama buri umwe wese
avuga ko kwibuka amateka ari byiza kuko bituma umuntu amenya aho
yavuye akamenya n’aho yerekeza gusa nanone ngo 'ntakwiriye kuduherana'. Yagize ati:
“Umuryango wanjye bawishe ndeba n’amaso yanjye. Papa
baramukubise inkoni aba arizo zimwica mu gihe musaza wanjye we bamutemye mo
kabiri mpibereye ndeba ntacyo nakora. Twararaga mu bigunda mfite imyaka nka 12 y’amavuko, tugateka tukajya kurira mu kibara tukanaharara mu gihe nabonaga abandi bana
tuganga baryama iwabo bugacya nta kibazo bafite. Ntabwo nabuze kubibaza papa
yambwiye ko twagombaga kujya tujya kwihisha kuko baduhigaga nyamara ari ntako
atagiraga ngo yigure atanga inka ariko byaranze biba iby'ubusa.
Mu by’ukuri nanjye naje gufatwa ku ngufu baranyangiriza
cyane ku buryo bukomeye, ku buryo itsinda ry’abasirikare n’uwo muturanyi wari
wanjyanye yo bose bamfashe ariko nkizwa n’uwari umuyobozi icyo gihe wari
waragiriwe neza na papa maze ndababwira nti mundeke nzabaha amata n’ubwana bwinshi
barandeka ndokoka gutyo nkijijwe n’uwo mugabo wavuze ati ’uyu mwana ntimwamwica se yaratugabiye, ibyo nanyuzemo byo ni byinshi cyane ntabwo nakubwira gutya ngo
mbikubwire bizarangire kuko sinzi aho narangiriza”.
Kugeza ubu uyu mubyeyi Evelyne N.Mariro ni umwe
mu bagiriwe icyizere cyo kuyobora umudugudu wa Muhabura mu kagari ka Amahoro, mu
Murenge wa Gisenyi ho mu karere ka Rubavu. Ubu ni umubyeyi w’abana batatu ndetse
yiteje imbere aracuruza abeshejeho umuryango we. Evelyne yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko icyizere dukura kuri Leta y’ubumwe gikwiriye kuba imbarutso yo
kwiyubaka no gukorana umuhate.
TANGA IGITECYEREZO