RFL
Kigali

Uko mu giturage cya Malawi byari byifashe bategereje ifirimbi ya nyuma ku mukino wa Uganda - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/03/2021 11:22
0


Nkuko bigaragara mu mafoto, ntabwo imitima y’abanya-Malawi yari iri hamwe ubwo bari bategereje ifirimbi ya nyuma yashimangiye itike ya CAN 2022, nyuma yo gutsinda Uganda igitego 1-0 byatumye isoza ku mwanya wa kabiri mu itsinda B.



Umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, ntabwo wari usanzwe ku baturage ba Malawi kugeza kuri perezida w’iki gihugu Lazarus Chakwera wananiwe kwihangana, yirara mu mihanda n’abaturage babyina intsinzi.

Mu bice bitandukanye by’icyaro by’iki gihugu, bakurikiranye isegonda ku rindi kugira ngo bamenye niba nyuma y’imyaka 11 basubira mu gikombe cya Afurika.

Mu mafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza itsinda ry’abaturage benshi bazegurutse radiyo bakurikira ikijyambere ku kibuga Kamuzu Stadium cyabereyeho umukino wa Malawi na Uganda.

Igitego cya Richard Mbulu cyabonetse ku munota wa 15 w'umukino, nicyo cyahesheje itike ya CAN igihugu cya Malawi nyuma y’imyaka 11 bategereje.

Nyuma y’ifirimbi ya nyuma isoza uyu mukino, abaturage barimo na Perezida w’igihugu Chakwera, basazwe n’ibyishimo bidasanzwe birara mu mihanda babyina intsinzi.

Ni inshuro ya gatatu Malawi itsindiye kwitabira iyi mikino. Iki gihugu kikaba cyaherukaga mu mikino ya nyuma ya CAN mu 2010 no mu 1984.


Imitima y'abanya-Malawi ntiyari iri mu gitereko umukino utararangira



Perezida wa Malawi yasazwe n'ibyishimo byo kubona itike ya CAN ajya mu muhanda n'abaturage baririmba intsinzi

Malawi yabonye itike ya CAN nyuma y'imyaka 11

Byari ibyishimo bidasanzwe ku bakinnyi batsinze Uganda 1-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND