Kigali

Papy Sibomana wishyuza Yanga hafi Miliyoni 14 Frws yayireze muri FIFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/03/2021 13:42
0


Rutahizamu w’Umunyarwanda ukinira Police FC, Sibomana Patrick uzwi nka Papy, yamaze kugezo ikirego mu Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ aho arega Yanga African yahoze akinira kutubaha no kutubahiriza amasezerano bagiranye mbere yo gutandukana n’iyi kipe yo muri Tanzania.



Papy yirukanwe muri Yanga ashinjwa umusaruro muke muri Kanama 2020 asigaje umwaka umwe ku masezerano y’imyaka ibiri yari yasinye, impande zombi hari ibyo zumvikanye batandukana mu mahoro.

Mu bwo bari bumvikanye ni uko ku mafaranga yari yemerewe hagomba kuvaho make y’imisoro, akishyurwa ibihumbi 14$ (ibihumbi 10$ yasigaye agurwa n’ibihumbi 4$ by’imishahara) bitarenze mu Ukwakira 2020.

Amezi arindwi arihiritse Yanga yararuciye irarumira, idashaka kugira icyo ivuga cyangwa ngo ishyire mu bikorwa ibyo yasezeranye na Papy.

Nyuma yo kubona ko nta bushake ubuyobozi bwa Yanga bufite bwo kumwishyura, Papy yiyambaje FIFA kugira ngo ikemure ikibazo cye.

Uyu rutahizamu ukinira Police FC, yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda n’ayo hanze arimo Isonga, APR FC, Mukura Victory Sport, Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus na Yanga Africans yo muri Tanzania.

Uyu mukinnyi kandi yagiye yitabazwa kenshi mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Papy yareze muri FIFA Yanga yahoze akinira   

Papy akinira ikipe ya Police FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND