Kigali

Pastor Claude arasaba ko Miss Rwanda yajya ahabwa akazi muri Minisiteri mu gihe cy'umwaka amarana ikamba

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/03/2021 6:06
6


Mu gihe umukobwa wegukana ikamba ya Miss Rwanda ahembwa ibihembo bitandukanye birimo n'umushahara wa buri kwezi ungana n'ibihumbi 800 Frw, umwe mu bantu b'inararibonye mu marushanwa y'ubwiza asanga byaba byiza cyane umukobwa wabaye Miss Rwanda agiye ahabwa akazi muri Minisiteri mu gihe cy'umwaka kandi akabihemberwa.



Nyiri iki cyifuzo ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Claude Ndayishimiye (Mc Claude/Intore Claude) wamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka yashize biturutse kuri kompanyi yashize yitwa 'Premier Model Agency' yafatwaga nka nimero ya mbere mu Rwanda mu gutoza abakobwa kumurika imideri (Modeling). Ni kompanyi yatoje abakobwa benshi banavuyemo ba Nyampinga batandukanye barimo na Miss Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012.

Nk'umuntu wabaye igiye kinini mu bijyanye no gutegura no gutoza abakobwa bitabira amarushanwa y'ubwiza akanabigisha kumurika imideli, twamubajije uko abona irushanwa rya Miss Rwanda riherutse kuba ku nshuro ya 10 rikegukanwa na Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021, n'icyo abona cyakongerwamo imbaraga, adutangariza ko mu mboni ze iri rushanwa rikomeje gutera imbere.

Claude Ndayishimiye usigaye ari n'umupasiteri, yatangarije InyaRwanda.com ko ikintu abona cyakongerwa mu irushanwa rya Miss Rwanda ari uko Letay'u Rwanda yajya iha umukobwa wabaye Nyampinga w'u Rwanda inshingano zo gukorera igihugu mu gihe cy'umwaka amarana ikamba. Yavuze ibi ashingiye ku kuba umukobwa wambikwa iri kamba aba yatowe ku rwego rw'igihugu hagendewe ku buranga, umuco n'ubwenge ndetse urubyiruko rwinshi rukaba rumufatiraho icyitegererezo. Yagize ati:

Irushanwa rya Miss Rwanda mbona rigenda ritera imbere kimwe n’ibindi bikorwa byose, nishimira mbere na mbere kuba rikomeje kuba kandi rikaba ryaratangiye kugirira akamaro abakobwa baryitabira. Gusa mbona Leta ikwiriye kujya iha Nyampinga watowe inshingano zo gukorera igihugu muri uwo mwaka amaraho kandi bakabimubembera, akifashishwa muri gahunda imwe runaka Ministere y'Umuco n'Urubyiruko zamuhitiramo (Muri make numva yajya aba umukozi w’imbere muri izo Ministere mu gihe cy’umwaka). Ikindi numva cyakwitabwaho ni uguha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.
Ku bijyanye n'iki cyifuzo cya Pastor Claude Ndayishimiye, ntiturabasha kuvugana n'abo muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ngo twumve uko bacyakiriye. Icyakora ibihembo bitangwa magingo aya kuri Miss Rwanda nabyo ntibiciriritse ndetse imodoka yatanzwe ejobundi irahenze cyane (ifite agaciro ka Miliyoni 38 Frw) kurusha izayibanjirije, ukongeraho n'umushahara w'ibihumbi 800 buri kwezi, interinet y'ubuntu ya MTN mu gihe cy'umwaka, n'ibindi. Ikindi ni uko Miss Rwanda aserukira igihugu mu irushanwa rya Nyampinga w'Isi (Miss World). Ingabire Grace w'imyaka 25 y'amavuko niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2021 mu muhango wabaye tariki 20 Werurwe 2021.

Pastor Claude Ndayishimiye asanga hakwiriye kujya hatorwa umuhungu uhiga abandi mu kwihangira umurimo

N'ubwo hari abantu bakurikira INYARWANDA baherutse kutugaragariza ko hakenewe n'irushanwa ry'abasore bahiga abandi ubwiza, si ko bimeze kuri Claude Ndayishimiye watoje abanyamideli benshi barimo n'abasore. We avuga ko ibyiza ari uko hajya hatorwa umusore wahize abandi mu kwihangira umurimo 'Mr Entrepreneurship' bityo umushinga we ugashyigikirwa, ukamuteza imbere ndetse n'igihugu muri rusange.

Pastor Claude Ndayishimite yagize ati "Ku bwanjye mbona amarushanwa y’ubwiza yaharirwa abakobwa ahubwo hakabaho Mr Entrepreneurship, hagatoranywa umuhungu wahize abandi mu kwihangira imirimo akabihemberwa akanashyigikirwa, ibyo ni byo mbona byatanga umusaruro kurushaho".

Nk'uko usanzwe ari inshuti ya hafi ya Miss Mutesi Aurore n'uwari umugabo we Egide Mbabazi baherutse gutandukana, twabajije Claude Ndayishimiye uko yabyakiriye n'ubutumwa yabagenera, asubiza agira ati "Gutandukana kwa Egide na Aurore nta kintu nabivugaho, gusa byarambabaje kuko bombi ndabakunda. Ntacyo nabasaba kuko bose ni abantu bakuru ahubwo ndabasabira ku Mana ngo bazahirwe mu buzima bwabo basigaje kuri iyi si".

INKURU WASOMA: Yasabye umugore we wari uri ku bise kwihangana akazabyara ku munsi w'intwari! Bibarutse ushobora kuzacungura Amavubi-VIDEO


Pastor Claude Ndayishimiye arasabira Miss Rwanda akazi muri Minisiteri 


Bamwe mu bakobwa babaye ba Nyampinga b'u Rwanda


Ingabire Grace ni we Miss Rwanda 2021


Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Barera Bobby3 years ago
    Ndumva ari ibyifuzo nyine, kuko uko akazi gatangwa habaho ibizamini by'akazi kagahabwa ushoboye. Kuba Miss se ubwo bisobanuye ko n'akazi wagashobora. Bajye babaha akazi k'ibyo batize ngo kuko ari ba Miss??? Ubundi se umwana nka Naomie urangije secondaire yakora iki muri Minisiteri? Kereka nibongeraho ko Miss agomba kuba arangije kaminuza.-
  • Gahizi Nkubitoyintore3 years ago
    Iki cyo kiragoramye mu byifuzo. Ngo Miss muri ministeri, ubwo agahabwa akahe kazi? Hahahhhhh. Cyakora ubagize abahereza cg abadiyakoni mu rusengero rwawe byo byaba aribyo. Naho ibyo muri Minisitere byo nibwira ko waba ubivanze. Cyakora kwita ku rurimi rw'ikinyarwanda nibyo, cyane ku bihekane bitangiye kugenda bizima. Ariko se abo abakobwa babikoraho iki? Nibwira ko ari ikibazo kireba Minisiteri y'Uburezi.
  • Niyibizi oreste3 years ago
    Mwaramutse ubwo uyu wasabyeko miss Watowe yajya ahabwa akazi muri Munistere ubwo yiyibagijeko abenshi Baba bakiri abana usibye nibura uwuyu mwaka. Ikindi nabaza ubundi aba Miss babayeho Bose bakora ibikorwa da Ndabyumva kuki ibikorwa byabo iyo Bavuyeho nabyo bizima burundu Muzakimbarize ababashyiraho mbese iyo Avuyeho ibikorwa byiwe nabyo Birangirana nawe.
  • Cyuzuzo Marilyn3 years ago
    Ngo iki? Miss muri Minisiteri? Iyi nkuru iyo mutirirwa munayandika.
  • Mbabazi Aimée3 years ago
    Hahahahhhh, nibashaka bazakabaha muri Perezidansi. Gusa nta sens bifite, kuko kuba Miss ni kimwe, hanyuma gukora muri Minisiteri babirekere abafite ubwenge. Simvuze ko ba Miss Bose nta bwenge bafite, ariko bazaze dukore ikizami nibatsinda nta kibazo bakabahe.Natwe tutagize amahirwe yo kwitabira ibyo by'ubwiza byibura dukore ibijyanye n'ubushobozi dufite. Ikibazo ufite azongererwa naho utagira icyo afite yamburwe na Duke yari afite🙆
  • Ukuri Kwange3 years ago
    Ngira ngo mwamwumvishe nabi, ntabwo yavuze ngo batange akazi kuri miss ajye kungiriza minister cg secretary muri minister. icyo yashatse kuvuga nuko wenda ateruye nibaza ko yavugaga ati aho kwitwa miss wigihugu umwaka ukarangira ntacyo akoze afazari yashakirwa akazi agatanga contribution ye mukubaka igihugu, noneho we yavuze muri minister gusa birashoboka ko haba nahandi ahari ho hose habera inyungu kugihugu.kuba umwana cg ntamashuri si ikibazo, kuko nibaza ko niyo wafata umukozi wo murugo utazi gusoma no kwandika byanze bikunze ntiyabura icyo akora muri minister, burya umuntu ni umuntu niyo nyamaswa yambere izi ubwenge kabone imyaka ye cg amashuri ye. nawe uri gusoma ibi nzi ko bakujyanye muri white house utabura icyo ukoramo yewe no koza imbyombo ni akazi hahha



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND