Ushobora kutabyemera wanabiganiriza undi muntu nawe akaba yakubwira ko bidashoboka ko umubyeyi uri ku bise yakwemera kubyihanganira ngo azabyare undi munsi bamuhitiyemo, ariko byarabaye rwose ndetse umugabo wabisabye umugore we ni umunyarwanda. Igihe cyarageze umubyeyi yibaruka neza, ubu umwana wabo afite impano zitangaje.
Birumvikana ugize amatsiko yo kumenya uwo mugabo wakoze ako gashya uwo ari we. Uwo ni Claude Ndayishimiye umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we, uherutse no kwimikwa akagirwa Umupasiteri mu muhango wayobowe n'Intumwa Dr. Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple ari naryo Claude Ndayishimiye yasengeyemo igihe kinini akibarizwa mu Rwanda.
Pastor Claude Ndayishimiye yashakanye n'umunyamerikakazi Courtney Cole mu mwaa wa 2011, kugeza ubu bamaze kwibaruka abana babiri. Imfura yabo ni umuhungu witwa Liam Solomon Ndayishimiye ufite imyaka 9, bakagira n’umukobwa w’imyaka 3 witwa Abigail Ineza Ndayishimiye. Uyu muryango utuye muri Amerika muri Leta ya Florida mu mujyi wa Orlando, bakaba basengera muri Calvary Orlando.
Claude Ndayishimiye ni izina ryamamaye cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda
Izina Claude Ndayishimiye (Mc Claude/Intore Claude) ryamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka yashize aho uyu mugabo yari umunyamakuru ukomeye kuri Radio Authentic yari abereye Umuyobozi Mukuru akaba na nyiri kompanyi 'Premier Model Agency' yafatwaga nka nimero ya mbere mu Rwanda mu gutoza abakobwa kumurika imideri (Modeling). Ni kompanyi yatoje abakobwa benshi banavuyemo ba Nyampinga batandukanye barimo na Miss Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012.
Mu kiganiro kihariye na InyaRwanda.com, Pastor Claude Ndayishimiye twatangiye tumubaza amakuru ye n'umuryango we babana muri Amerika n'amasomo bigishijwe n'icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi. Ati "Tumeze neza turashima Imana ikomeje kuturindira mu buntu bwayo muri iki gihe cya Covid-19. Covid-19 yatwigishije ibintu byinshi ariko kimwe muri byo ni ibintu hano ku isi bishobora guhinduka isaha n’isaha, dushatse rero twahora twiteguye, tukagira neza kandi tugakundana".
Yavuze ko abantu bakwiriye kumenya ko Isi yinjiye mu bihe bikomeye kandi ko hazajya havaho kimwe hajyaho ikindi, aha akaba ariho yahereye abasaba kwiringira Imana yonyine akaba ariyo bahanga amaso. Yagize ati "Ubutumwa naha abantu ni uko bamenya ko isi yinjiye mu bihe bigoye kandi hazajya havaho kimwe haza ikindi, bityo rero nagira abantu inama yo gushyira ibyiringiro byabo mu Mana honyine".
Pastor Claude hamwe n'umuryango we
Dushingiye ku mashusho Claude Ndayishimiye amaze iminsi asangiza abantu y'imfura ye yagaragaye isobanurira abantu bumva ururimi rw'Icyongereza byinshi ku gihugu cy'u Rwanda n'umuco nyarwanda, agasobanura amateka y'iki gihugu adategwa, twamubajije byinshi kuri uyu mwana we n'impano amubonamo. Pastor Claude Ndayishimiye yahishuriye InyaRwanda ko Imana yababwiye ko imfura yabo Liam azaba umuhanga, ibi bakaba barabibwiwe mbere y'uko uyu mwana avuka.
Yavuze ko ubwo uyu mwana yari amaze kugeza imyaka 4 y'amavuko ari bwo batangiye kubona badashidikanya ko azaba umuhanga cyane nk'uko Imana yabibasezeranyije. Yagize ati "Uyu musore wanjye Liam afite imyaka 9, twahawe isezerano ataravuka ko azaba umuhanga (abo mu cyongereza bita genius) ariko twatangiye kubimubonaho kuva afite imyaka 4".
Imfura yabo y'imyaka 9 yasomye Bibiliya yose arayirangiza
Pastor Claude yavuze ko umuhungu we Liam Solomon azi gukoresha cyane mudasobwa ku buryo bimworohera cyane kwiyungura ubumenyi, akaba kandi akunda cyane gusoma ibitabo aho ashobora gusoma amapaji 600 mu cyumweru kimwe. Mu rwego rwo kumukundisha gukunda gusoma ibitabo, ngo iyo asoje gusoma igitabo kimwe bamugenera igihembo. Ku bijyanye n'amateka y'u Rwanda uyu mwana wabo aherutse kugaragara ayasobanurira abantu, Pastor Claude yavuze ko ari ibintu bimurimo neza atari ibyo 'aborokora'.
Ati: "Azi gukoresha mudasobwa na Internet cyane cyane YouTube na Google mu kwiyungura ubumenyi kandi ni umusomyi w’ibitabo cyane, ashobora gusoma igitabo cya Page 600 mu cyumweru kimwe gusa. Kandi iyo asomye igitabo akakirangiza turamwishyura. Ni bumwe mu buryo akoreramo amafaranga. Yasomye na Bibiliya yose arayirangiza. Ariko ibirebana n’u Rwanda, byinshi turabimwigisha, ntabwo abiboroka ahubwo bimurimo".
Liam Solomon afite impano nyinshi zirimo; kubyina, kurota, ubuyobozi, ubwenge n'izindi
Nyuma yo kudutangariza ko Imana yabasezeranyijje ko umwana wabo w'imfura azaba umuhanga cyane ndetse nabo bagatangira kubyibonera ubwo yari afite imyaka 4 y'amavuko, twagize amatsiko yo kumenya izindi mpano bamubonamo. Aha niho Pastor Claude yahereye atubwira ko imfura ye Liam akunda cyane umupira w'amaguru ndetse ari no mu Ikipe y'abana y'aho batuye yitwa Ronaldo Academy, ibintu byumvikanisha ko ashobora kuzacungura ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi aramutse akomeje kubikunda ukabihuza n'ubuhanuzi ababyeyi be bahawe ataravuka.
'Liam ashobora kuzacungura Amavubi' bitewe n'ubuhanga afite mu guconga ruhago
Pastor Claude Ndayishimiye yakomeje avuga ko imfura ye Liam Solomon Ndayishimiye afite impano zitandukanye zirimo iyo kubyina kinyarwanda, kurota inzozi kandi zigasohora, impano y'ubuyobozi, iy'ubwenge n'izindi. Ati "Akunda umupira w’amaguru cyane (Football cyangwa Soccer) ari no muri Academy yayo hano yitwa Ronaldo Academy. Izindi mpano afite harimo, iyo kubyina, impano yo kurota, impano y’ubuyobozi, impano y’ubwenge n’iy’ubuhanga".
Ni iyihe mpano Liam Solomon afite ababyeyi be bifuza kumushyigikiramo kurusha izindi?. Iki ni ikibazo nawe ushobora kwibaza nyuma yo kumenya impano zinyuranye uyu mwana afite. Asubiza iki kibazo, Pastor Claude yagize ati "Impano ze zose tuzimushyigikiramo, tumwifuriza kuzaba umukozi w’Imana aho azaba akorera hose, haba Football, haba muri Politike, haba mu buvumbuzi n’ahandi..."
Pastor Claude yahishuye uko Liam Ndayishimiye yavutse mu buryo butangaje!
Nk'uko twabikomojeho ku mutwe w'iyi nkuru yacu, Pastor Claude Ndayishimiye yasabye umugore we Courtney Cole wari uri ku bise kubyihanganira akazabyara ku munsi w'intwari, undi aramwemerera, n'abaganga babiha umugisha. Claude na Courtney bibarutse imfura yabo Liam uri kugaragaza impano zinyuranye - ibintu bihura neza n'ubuhanuzi Imana yabahaye ku mfura yabo mbere y'uko ivuka.
Mu mwaka wa 2012, ubwo haburaga amasaha macye ngo Umunsi Mukuru w'Intwari z'u Rwanda wizihizwa buri tariki 1 Gashyantare ugere, umugore wa Claude Ndayishimiye yafashwe n'ibise, umugabo we amusaba kubyihanganiraho amasaha macye akibaruka ku munsi w'Intwari waburaga amasaha macye ukagera. Umugore we yarabyeye, ategereza amasaha yaburagaho ngo uwo munsi ugere. Mu magambo ye Pastor Claude arabisobanura neza, ati.
(Liam) Yavukiye muri Leta ya Colorado mu mujyi wa Denver. Mama we yagiye ku bise saa moya zo ku mugoroba taliki ya 31/1/2012, Liam yagombaga kuvuka mu ma saa yine cyangwa saa tanu z’ijoro kuri iyo Taliki, ariko nahise nsaba Madame n’abaganga niba nta kuntu bakwihangana akavuka taliki ya 1/2/2012 kuko nifuzaga ko yavuka ku munsi w’intwari mu Rwanda.
Abaganga bansubije ko biterwa na Madame niba yumva yakwihanganira ibise kugeza saa sita z’ijoro, maze Madame arabyemera. Saa sita z’ijoro taliki ya 1/2/2012 Madame yatangiye gu pushing cyangwa se kubyara Liam agera ku isi saa sita n’iminota 45 za Denver ni ukuvuga saa Tatu na 45 zo mu gitondo mu Rwanda taliki ya 1/2/2012 munsi w’intwari mu Rwanda.
Ni iyihe mpamvu nyamukuru yatumye Claude Ndayishimiye yifuza ko imfura ye ivuka ku munsi w'Intwari z'u Rwanda?
Twamubajije niba gusaba umugore we guhagarika ibise, nta mpungenge yari afite ko bishobora kugira ingaruka ku mwana na nyina, anasobanura impamvu yatumye yifuza cyane kwibaruka imfura ye ku munsi w'intwari z'u Rwanda. Pastor Claude ati "Niyo mpamvu nabanjije kubaza abaganga bambwira ko nta kibazo byari guteza. Impamvu twamuhitiyemo ko avuka kuri iriya taliki, ni uko twumvaga ko nakura yumva yaravutse ku munsi w’intwari bizamutera ishyaka nawe ryo guharanira kuba intwari y’u Rwanda".
Nyuma y'uko imfura yabo ivutse ku Munsi w'Intwari, ababyeyi be bavuga ko yabikurijemo gukunda u Rwanda mu buryo bukomeye, ibintu basanga bifitanye isano n'ibyo bamwifurije byo kuvuka ku munsi w'intwari. Pastor Claude ati "Isano tubona ni uko yabikurijemo gukunda u Rwanda n’ubunyarwanda mu buryo budasanzwe, atuye muri Amerika afite n’ubwenegihugu bw’abanyamerika n’ubw’u Rwanda ariko aterwa ishema cyane no kuba ari umunyarwanda aho ari hose".
Intwari ni muntu mu mboni za Claude Ndayishimiye?
Claude Ndayishimiye wifuriza umwana we kuzaba Intwari, yasobanuye ko kuri we Intwari ari umuntu ureka guharanira inyungu ze bwite agahitamo guharanira inyungu za benshi. Ati "Kuri njyewe intwari ni umuntu ureka guharanira inyungu ze bwite ahubwo agahitamo guharanira inyungu za benshi kabone n'ubwo byamusaba ikiguzi kingana gute akaba yagitanga, kabone n'ubwo ubuzima bwe yabutanga ku bw’abandi".
InyaRwanda.com yabajije Claude Ndayishimiye iki kibazo; 'Nk'Intore ibirambyemo, ndetse n'umwana wawe akaba afite impano yo kubyina, ujya utekereza ku kuba washinga muri Diaspora itorero rikomeye ribyina kinyarwanda? Niba ari Yego, ni nka ryari?'. Mu gusubiza iki kibazo, yagize ati "Imana ibimfashijemo nkabishobora byanshimisha, ndetse twaranabigerageje turaritangiza ryitwa 'Ndate Cultural Troup' ariko kubera uburyo Amerika ari nini biratugora ariko tuzakomeza kubigerageza wenda rimwe bizakunda tubifashijwemo n’Imana na Leta yacu".
Claude Ndayishimiye yavuze ku gutandukana kwa Aurore na Egide
Kuba yaratoje Miss Mutesi Aurore akamwigisha kumurika imideli, na nyuma yaho bagakomeza kuba inshuti za hafi, byongeye akaba ari n'inshuti ya Mbabazi Egide wakundanye na Mutesi Aurore imyaka hafi 15 bakaza gutandukana, twamubajije uko yakiriye gutandukana kwabo n'inama yabagira, atangaza ko yababajwe cyane no kumva ko batandukanye.
Claude Ndayishimiye yirinze kugira byinshi abavugaho, icyakora abasabira ku Mana, ati "Gutandukana kwa Egide na Aurore nta kintu nabivugaho, gusa byarambabaje kuko bombi ndabakunda, ntacyo nabasaba kuko bose ni abantu bakuru ahubwo ndabasabira ku Mana ngo bazahirwe mu buzima bwabo basigaje kuri iyi si".
Pastor Claude Ndayishimiye ubwo yasengeraga abantu
Claude Ndayishimiye nk'umuhanzi mu njyana Gakondo, yavuze ko atahagaritse muzika ahubwo ko umwanya wamubanye mucye. Yatangaje ko hari indirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi micye iri imbere. Yagize ati "Umuziki ndacyawukora ariko umwanya wambanye muke, ariko uko Imana izajya inshoboza nzajya nshyira indirimbo hanze ndetse hari n’indi narangije gukora igiye kujya hanze mu minsi iri imbere.
Mu rwego rwo gushyigikira impano zinyuranye ziri mu mwana we, Claude Ndayishimiye yamaze gufungura shene ya Youtube anyuzaho amashusho y'ibihe binyuranye umuryango we uba wanyuzemo ariko cyane cyane bakibanda ku kugaragaza impano ziri mu mfura yabo Liam n'ubwenge afite. Ni shene bise 'Intore Family', ikaba imaze ukwezi kumwe ifunguwe. Imaze gushyirwaho ama 'Videwo' 7. Hanagaragaraho uburyo Liam ari umuhanga yane mu guconga ruhago.
Liam imfura ya Pastor Claude akomeje kwerekana impano zitangaje afite
Abamuzi mu bihe byashize bamuzi nka Intore Claude
Umugore wa Claude Ndayishimiye hamwe n'umwana wabo
Claude Ndayishimiye; Umushyushyarugamba, Umunyamideri, umunyamakuru akaba n'Umupasiteri
Claude Ndayishimiye aherutse wimikwa agirwa Pasiteri, hano yari arimo guhesha umugisha abakristo
KANDA HANO UREBE UBURYO LIAM ARI UMUHANGA MU GUCONGA RUHAGO
REBA HANO LIAM ASOBANURIRA ABANTU BYINSHI KU RWANDA N'UMUCO WARWO
TANGA IGITECYEREZO