RFL
Kigali

Umuhanzikazi Loise Kim wananiwe n’urushako yibaza niba abagabo bamwe bateye mu buryo bwo kutanyurwa n’umugore umwe atanga inama zikomeye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:9/03/2021 10:34
0


Umuhanzikazi wo muri Kenya wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), nyuma yo gutandukana n’umugabo we, aragira inama abagore bababazwa no kuba abagabo babo babaca inyuma.



Loise Kim agira inama abagore bo muri Kenya gukomera ku bagabo babo kabone n'iyo baba babaca inyuma. Uyu muhanzikazi watanye n’umugabo we bari bamaranye imyaka 7 babana, yavuze ko bidakwiye gusiga umugabo kubera ubuhemu, avuga ko nta mugabo uruta undi.


Bumwe mu butumwa uyu muhanzikazi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: "Nta mugore ukwiriye gusiga umugabo we kuko yasanze undi mugore, impamvu, nta mugabo uruta undi, gusa umenye kumufata neza bishoboka no gukemura ibibazo byawe".

Loise w’abana 2, akomeza agira ati: "Niba usize umugabo wawe kuko yatwaye undi mugore ukibwira ko uzajya gushaka undi mugabo mwiza umuruta, muribeshya, icyo uzabona ni undi mugabo mubi kurusha umugabo wawe. Kurwanira umugabo wawe ni byo bya mbere”.


Yongeyeho ati: “Noneho rero, bagore, komera ku mugabo wawe, umenye kubikemura, gukemura ibibazo byawe n'uburyo uzamuhindura”. Amarangamutima ye aje nyuma y’iminsi micye ahishuye uburyo yatandukanye n’umugabo we bari bamaranye imyaka irindwi, basenye umubano wabo ubwo umugabo we yerekezaga mu Bwongereza akamuta.


Avuga ko umugabo we akigera i mahanga yatangiye kumuhimbira, ati: “Yabonye Viza ajya mu Bwongereza. Aho ni ho ibibazo byanjye byatangiriye. Ibintu byarahindutse ubwo yatangiraga guhamagara kuri telefone ko nakoze ibi n'ibi. Urwango rwatangiye kwiyongera, kutavuga rumwe birazamuka”.

Mu gusoza ubutumwa bwe yibaza niba abagabo bamwe bararenwe mu buryo bwo kutanyurwa n’umugore umwe, ati: “Ariko ndibaza, umugabo ateye mu butyo bwo kubana n’abagore benshi?”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND