RFL
Kigali

CAF CL: Bwa mbere mu myaka 11 TP Mazembe yatsindiwe mu rugo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/03/2021 11:46
0


Kera kabaye ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yakuyeho agahigo TP Mazembe yari imaranye imyaka 11 n’amezi atanu idatsindirwa ku kibuga cyayo mu mikino nyafurika, nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wa gatatu wo mu matsinda ya CAF Champions League uyu mwaka.



TP Mazembe yari ifite agahigo ko kumara imikino 74 yikurikiranya idatsindirwa ku kibuga cyayo, gusa iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo igaragaza imbaraga nyinshi uyu mwaka, ntabwo yayirebeye izuba kuko yashyize iherezo ku gahigo bari bamaranye imyaka isaga 11.

Iyi kipe y’I Lubumbashi yatangaga icyizere ku bakunzi bayo mu minota 45 y’igice cya mbere ko ishobora kubona amanota atatu cyangwa rimwe kuri uyu mukino, kuko igice cya mbere yagerageje gukina neza no kurema uburyo butandukanye bubyara ibitego ariko ntibibahire.

Gusa igice cya kabiri cyaje gihabanye cyane n’icya mbere, kubera ko wagira ngo abakinnyi bakinnye na Mazembe mu gice cyua mbere sibo bagarutse mu cya kabiri.

Mazembe bayakijeho umuriro, bayicira umurongo ntarengwa barayisatira cyane, kugeza ubwo ku munota wa 66 Peter Shalulile yafunguye amazamu atsindira Mamelodi igitego cya mbere ku mupira yahawe na Themba Zwane.

Nyuma yo kwinjizwa igitego, Mazembe yabaye nk’ikangutse igerageza gukina neza ishaka kwishyura, ariko biyisaba gutegereza umunota wa 82 ubwo rutahizamu Mputu Trésor yishyuraga igitego ku mupira yahawe na Joseph Ochaya.

Umunyezamu Denis Onyango wabereye ikigeragezo TP Mazembe kuva ku isegonda rya mbere ry’umukino kugeza ku rya nyuma yakomeje gutabara Mamelodi aho rukomeye, akuramo amashoti akanganye y’abakinnyi ba Mazembe.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Lyle Lakay yatsinze igitego cy’amateka ku ruhande rwa Mamelodi, ndetse kiba icy’amateka ku ruhande rwa Mazembe yashyiriweho akadomo ku rugendo rwo kumara imikino 74 idatsindirwa mu rugo.

Gutsinda uyu mukino byatumye Mamelodi ikomeza kuyobora itsinda rya B n’amanota 9, mu gihe amakipe yose atatu asigaye arimo TP Mazembe, Hilal na CR Belouizdad yose afite amanota abiri nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa.

TP Mazembe yaherukaga gutsindirwa mu rugo mu mikino nyafurika mu Ukwakira 2009 ubwo yatsindwaga na Al Hilal yo muri Sudani ibitego 2-0 muri ½ cya Champions League.

Guhera ubwo yatsinze imikino 61, inganya 13. Yinjijemo ibitego 166, yinjizwa 34 muri Champions League, CAF Confederation Cup na Super Cup mbere yo guhura na Sundowns.



Mamelodi yakuyeho agahigo Mazeme yari imaranye imyaka 11







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND