RFL
Kigali

U Rwanda rwegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona nyafurika

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/03/2021 15:33
0


Tuyizere Etienne ukinira ikipe y’igihugu y’ingimbi mu mukino wo gusiganwa ku magare, yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo kuba uwa mbere mu cyiciro cy’ingimbi, mu gihe Niyonkuru Samuel nawe yabaye uwa gatatu yegukana umudali wa Bronze.



Bwa mbere muri shampiyona Nyafurika y’uyu mwaka, u Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu mu ngimbi, runegukana uwa Bronze bituma rugwiza imidali 11 rumaze gukusanya m,uri iyi shampiyona.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021, hakinwe isiganwa ryo mu muhanda ku batarengeje imyaka 18 muri shampiyona nyafurika yo gusiganwa ku magare, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe.

Abasiganwa bahagurutse Saa Sita zuzuye, aho bakoze Kilometero 84, bakaba bagombaga kuzikora bazengurutse inshuro esheshatu ahari hateganyijwe haberaga isiganwa.

Umunyarwanda Tuyizere Etienne niwe wasoje ayoboye abandi, ahita yegukana umudali wa zahabu, mu gihe Niyonkuru Samuel yasoje ku mwanya wa gatatu, yegukana umudali wa Bronze.

U Rwanda rumaze kwegukana imidali 11 muri shampiyona yuyu mwaka iri kubera mu Misiri, ikaba igeze ku munsi wa gatanu.

Tuyizere yegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona nyafurika

Niyonkuru yegukanye umudali wa Bronze

Ikipe y'igihugu mu cyiciro cy'ingimbi yitwaye neza muri shampiyona nyafurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND