RFL
Kigali

Inzu y'imideli ya Moshions na HDI bagiye gufasha abakobwa kubona ibikoresho by’isuku ‘Cotex’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2021 10:37
0


Inzu y’imideli izwi nka Moshions n’ikigo Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu n'ubuzima mu Rwanda HDI bahuje imbaraga mu kwizihiza umunsi w'umwali n'umutegarugori bafasha abatabasha kubona ibikoresho by'isuku ‘Cotex’ mu gihe cy'imihango y'umugore.



Iyi nzu y’imideli ivuga ko yanagabanyije 20% ku myambaro y’abagore 10% agahita ashyirwa mu gufasha abari n'abategurugori ku munsi wabo mpuzamahanga tariki 08 Werurwe 2021.

Aba bafatanyabikorwa bashingiye ku nsanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi w'umugore uyu mwak ivuga iti “Abagore mu buyobozi, guhabwa amahirwe y’ejo hazaza angana muri iyi minsi ya Covid-19.”

Basanga ari ukongera kwibutsa abangavu ko ari abayobozi b’ejo hazaza no kubafasha kubona ibikenewe byose kugira ngo intambwe zabo ziganisha kuri ejo heza zidahungabana.

Umuyobozi w’ubucuruzi muri moshions, Danny Rugamba ati “Twishimiye kuba muri iki gikorwa cyo gufasha abari n'abategarugori kubona ibikoresho bacyenera mu gihe cyo kujya imugongo"

Akomeza agira ati "HDI yabaye ku ruhembe mu gufasha abubushobozi bucye cyane cyane abagore, turizera ko iyi nkunga yacu kuri bo izafasha ku kugera kuri byinshi birushijeho.”

Umuyobozi wa HDI Aflodis Kagaba yishimira ubu bufatanye akanashimira Moshions ati "Ubukene bwo kutabona ibikoresho by'isuku mu gihe abari n'abategarurori bagiye imugongo ni ikibazo cyiri ku isi hose. Ubufatanye na Moshions buzatuma tugera ku bangavu benshi batabasha kubona ibyo bikoresho.”

Moshions yagize izina rikomeye cyane binyuze mu gukora imishanana yambarwa n’abasore mu mihango yo gusaba no gukwa umugeni. Imyambaro yayo itakishijwe imigongo mu buryo butandukanye ifite amasaro y’ibara ry’umweru n’umukara byizihira benshi.

Moshions yambitse abarimo Bertrand Ndengeyingoma, umugabo wa Ange Ingabire Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye n’abandi.

Imyenda y’iyi nzu kandi yambarwa n’abarimo abanyamakuru bafite izina rikomeye mu Rwanda, abahanzi, aba-Djs bagezweho n’abandi bafite inyota yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Inkuru wasoma: Kwambika Perezida Kagame, imikoranire ye na PSG: Ikiganiro na Moses Turahirwa washinze Moshions

Inzu y'imideli ya Moshions yashinzwe Moses Turahirwa iri gufatanya na HDI mu kubonera 'Cotex' abakobwa

Moses Turahirwa washinze Moshions yagiye kwiga mu Butaliyani amasomo ajyanye n'imideli









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND