RFL
Kigali

FERWAFA yasinye amasezerano n’umuterankunga mushya 'BRALIRWA' uzitirirwa shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/03/2021 14:51
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Uruganda rwenga ibinyobwa rwa Bralirwa nk’umuterankunga mukuru wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihe cy’ imyaka ine.



Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izahita yitirirwa ikinyobwa cya ‘Primus’.

Nyuma y’igihe kitari gito impande zombi ziganira kuri uyu mushinga w’ubufatanye, byarangiye bemeranyije ndetse bikaba biteganyijwe ko babitangaza ku mugaragaro mu gihe cya vuba.

Mu minsi ishize ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko Bralirwa yemeye gutanga miliyoni 640 Frw mu gihe cy’imyaka ine, ikazajya igenda iyatanga mu byiciro, aho mu mwaka wa mbere ishobora gutanga hafi Miliyoni 200 Frws.


FERWAFA yagiranye amasezerano y'ubufatanye n'uruganda rwa Bralirwa

Shampiyona y’u Rwanda yari imaze hafi imyaka ibiri nta muterankunga ifite nyuma y’uko FERWAFA itandukanye na AZAM.

Si ubwa mbere FERWAFA igiranye amasezerano y’imikoranire na Bralirwa kuko impande zombi zatangiye gukorana mu mwaka w’imikino wa 2004/05 kugeza mu 2013/14, ahagendaga hatangwa amafaranga atandukanye, ndetse n’izina rya shampiyona ryarahindutse, aho yabanje kwitwa Primus National Football League, nyuma riza guhinduka yitwa Turbo King National Football League.

Aha, ikipe yatwaye shampiyona yahabwaga miliyoni 10 Frw mu gihe mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, buri imwe yagenerwaga miliyoni 2 Frw.


FERWAFA yizeye kuzabona inyungu mu mikoranire na Bralirwa

Nyuma FERWAFA yabonye umuterankunga mushya witwa AZAM TV, aho mu mwaka wa mbere yatanze ibihumbi $350 mu gihe mu yindi myaka, yatanze ibihumbi $500 buri mwaka, mbere yuko batandukana mu 2018.

Ntiharamenyekana igihe shampiyona izasubukurirwa, nyuma yo gusubikwa mu Ukuboza 2020 hakinwe imikino itatu gusa, kubera icyorezo cya COVID-19.


Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda igiye kwitirirwa ikinyobwa cya 'Primus'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND